skol

Ingabo za RDC zishaka kwisubiza Umujyi wa Uvira mbere y’Ubunani

Yanditswe: Wednesday 31, Dec 2025

featured-image

Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zifite umugambi wo kwisubiza Umujyi wa Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo, mbere y’uko umwaka mushya utangira mu ijoro.

Tariki ya 9 Ukuboza 2025, ihuriro AFC/M23 ryafashe uyu mujyi. Nyuma y’icyumweru, ryakuyemo abarwanyi baryo kugira ngo ibiganiro by’amahoro bisubukurwe, ariko risaba abahuza koherezamo ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho kugira ngo zirinde umutekano w’abaturage bawo.

Kuva tariki ya 24 Ukuboza, ingabo za RDC zakajije ibitero mu bice biri hafi y’Umujyi wa Uvira nka Mabobola muri teritwari ya Fizi. Zari zimaze iminsi zongera abasirikare muri Kivu y’Amajyepfo, abacanshuro n’ibikoresho, zibifashijwemo n’iz’u Bubiligi mu buryo bw’ubwikorezi n’ubwa tekiniki.

Nyuma y’iminsi ibiri Makobola igabweho ibitero, ubwato butatu bwari butwaye ingabo zibarirwa mu magana z’u Burundi n’iza RDC bwageze ku cyambu cya Baraka muri Fizi, buturutse mu Mujyi wa Kalemie mu Ntara ya Tanganyika. Bwari butwaye n’ibikoresho bya gisirikare.

Uwo munsi, Ababiligi bakoresha drones barenga 10 bageze mu Ntara ya Maniema, kugira ngo bafashe ingabo za RDC mu bikorwa byo kurwanya AFC/M23. Bahasanze abasirikare benshi b’Abanye-Congo n’abacancuro bari bahageze mu minsi ibiri yabanje.

Ingabo zavuye muri Kalemie zashinze ibirindiro muri Baraka, mu ntera y’ibilometero bigera kuri 80 uvuye mu Mujyi wa Uvira. Bivugwa ko zifite umugambi wo kwisubiza Uvira, kandi ko n’iz’u Burundi zizabigiramo uruhare rutaziguye, ariko zambaye impuzankano y’Abanye-Congo.

Tariki ya 27 Ukuboza, igisirikare cya RDC cyatangaje ko abasirikare bacyo bari mu ntera y’ibilometero 7 uvuye mu mujyi wa Uvira. Ubu butumwa bwatanzwe na Gen Maj Sylvain Ekenge bwacaga amarenga ko umugambi uri gutegurwa.

Abaturage bavuga ko tariki ya 28 Ukuboza babonye drone inyura hejuru y’Umujyi wa Uvira. Nubwo itaharashe, bafite ubwoba ko icyayigenzaga gishobora kubahungabanyiriza umutekano.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa