skol

Ingabo za RDC zishe abasivili muri Kamanyola, hakomereka benshi

Yanditswe: Tuesday 02, Dec 2025

featured-image

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ingabo z’iki gihugu n’imitwe bikorana byarashe ibisasu muri santere ya Kamanyola, byica abasivili batatu, abandi batanu barakomereka.

Umuvugizi wa AFC/M23, Lawrence Kanyuka, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 2 Ukuboza 2025 yatangaje ko muri batanu bakomeretse harimo umugabo umwe, umugore n’abana batatu.

Santere ya Kamanyola iherereye muri teritwari ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo. Igenzurwa n’abarwanyi ba AFC/M23 kuva muri Gashyantare 2025.

Mu bice bitari kure ya Kamanyola nka Katogota na Luvungi muri teritwari ya Uvira habereye imirwano ikomeye kuva mu rukerera, yahanganishije AFC/M23 n’ingabo za RDC zifatanyije na Wazalendo, FDLR n’ingabo z’u Burundi.

Abatuye muri Kamanyola batangaje ko mbere y’uko imirwano itangira, babonye abasirikare babarirwa mu magana bafite ibifaru n’imbunda ziremereye, bajya gushyira uburinzi mu bice bihakikije.

Aba baturage n’abo mu bindi bice nka Katogota na Luvungi bavuga ko iyi mirwano yababujije gukora imirimo bakesha imibereho kubera ko ikomeye cyane.

I Bukavu, abatuye muri uyu mujyi ugenzurwa na AFC/M23 kuva muri Gashyantare na bo bavuga ko bari kumva urusaku rw’amasasu nk’aho ari ho imirwano iri kubera.

Imirwano ikomeje hagati ya AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC iri guha Leta ya Qatar umukoro ukomeye kuko nta gihe kinini gishize yemeranyije n’impande zombi ko zigomba guhana agahenge kugira ngo ibiganiro by’amahoro bizihuza bitange umusaruro vuba.

Umunyamabanga wa Leta ya Qatar ushinzwe ububanyi n’amahanga, Dr. Mohammed bin Abdulaziz Al-Khulaifi, hagati mu kwezi gushize yavuze ko bigoye cyane guhuza impande zidahagarika imirwano, ariko ko igihugu cyabo kizakomeza gukora ibishoboka kugira ngo amahoro aboneke.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa