skol
fortebet

Ingabo za SADC zigiye koherezwa byihutirwa muri Congo

Yanditswe: Tuesday 09, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ibihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo (SADC) byemeranyijwe kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo irwana n’ingabo z’icyo gihugu.
Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC yabaye ku wa mbere mu murwa mukuru Windhoek wa Namibia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi, barimo na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo.
Iyi nama yayobowe n’umukuru w’urwego rw’umutekano, igisirikare na politiki rwa SADC akaba na (...)

Sponsored Ad

Ibihugu byo mu muryango w’ubukungu w’Afurika y’amajyepfo (SADC) byemeranyijwe kohereza ingabo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aho imitwe y’inyeshyamba ibarirwa muri za mirongo irwana n’ingabo z’icyo gihugu.

Iki cyemezo cyafatiwe mu nama ya SADC yabaye ku wa mbere mu murwa mukuru Windhoek wa Namibia, yitabiriwe n’abakuru b’ibihugu benshi, barimo na Perezida Félix Tshisekedi wa DR Congo.

Iyi nama yayobowe n’umukuru w’urwego rw’umutekano, igisirikare na politiki rwa SADC akaba na Perezida wa Namibia Hage Geingob.

Yitabiriwe n’abategetsi bo mu bihugu by’Afurika y’Epfo, DR Congo, Tanzania, Angola, Malawi na Zambia, hamwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa wa SADC.

Mu itangazo, aba bategetsi bavuze ko bahangayikishijwe cyane n’izahara ry’umutekano mu burasirazuba bwa DR Congo, ndetse bamagana ibikorwa by’imitwe yitwaje intwaro, irimo n’inyeshyamba za M23.

Izo ngabo zigiye koherezwa muri DR Congo ni izo mu mutwe w’ingabo za SADC uba witeguye gutabara aho rukomeye mu bihugu byo muri uyu muryango.

Aba abategetsi banasabye ko imitwe yose yitwaje intwaro ihagarika imirwano "aka kanya" ndetse ikava mu bice yafashe "nta yandi mananiza".

Kuva mu Kuboza (12) mu 2022, umutwe w’ingabo zo mu muryango w’Afurika y’uburasirazuba zoherejwe mu burasirazuba bwa DR Congo, ahanini kubera inkeke itejwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23.

Bitangazwa henshi ko uyu mutwe wa M23 ufashwa n’u Rwanda nubwo ubutegetsi bw’i Kigali bubihakana.

Kuva uyu mutwe wakubura imirwano mu mpera ya 2021, abantu bagera hafi kuri miliyoni imwe bamaze guhunga bata ingo zabo.

Ubwo M23 yatsindwaga mu Gushyingo (11) mu 2013, nyuma yo kumara umwaka yarigaruriye umurwa mukuru Goma w’intara ya Kivu ya Ruguru, yatsinzwe n’umutwe w’ingabo w’ibihugu byo muri SADC, ari byo Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa