skol

Ingabo za Ukraine zahawe umukoro wo kwica iz’u Burusiya 50.000 buri kwezi

Yanditswe: Wednesday 28, Jan 2026

featured-image

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yategetse igisirikare cy’igihugu cye kongera umubare w’ingabo z’Abarusiya zicwa mu ntambara bahanganyemo, asaba ko uwo mubare ungomba kuzajya urenga byibura ibihumbi 50 buri kwezi.

Zelenskyy yibukije igisirikare cye ko gikwiriye kuba maso kuko kimaze igihe gitsindwa cyane n’ingabo z’u Burusiya cyane cyane ku rugamba rwo ku butaka.

Ni yo mpamvu yifuza ko zikwiriye kongera imbaraga ndetse zikongera n’umubare w’ingabo z’u Burusiya zicwa buri kwezi.

Ati “Buriya nk’umubare w’ingabo z’u Burusiya zikwiriye gupfa cyangwa zigakomerekera ku rugamba duhanganyemo n’iki gihugu zikwiriye kugera ku bihumbi 50 buri kwezi. Ni wo mubare nifuza kubona. Ibyo kandi nta zindi nzego bireba uretse Minisiteri y’Ingabo, ngabo ubwzo n’izindi zishinzwe umutekano kugira ngo tubashe gutsinda u Burusiya.”

Ibi kandi byari byagarutsweho na Minisitiri w’Ingabo mushya wa Ukraine, Mikhail Fedorov, mu kiganiro cya mbere yagiranye n’itangazamakuru, aho yavuze ko izo ari zimwe mu ntego yinjiranye mu kazi.

Ati “Dukwiriye gushyiraho intego zifatika kugira ngo tubashe guhangana n’umwanzi wacu w’u Burusiya.”

Ibi byateje impaka zikomeye muri iki gihugu cyane cyane ku batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ukraine. Barimo na Anna Skorokhod ubarizwa mu ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Ukraine wavuze ko iki gihugu gikwiriye gushyira imbere guhagarika iyi ntambara ndetse no gucyura ingabo ziri ku rugamba.

Zelenskyy aherutse gutangaza ko muri Mutarama 2026, ingabo z’u Burusiya zimaze gupfa no gukomerekera mu ntambara bahanganyemo zageze ku 35.000 muri uku kwezi, ni mu gihe bivugwa ko mu 2025 ingabo ze zirenga ibihumbi 500 zaguye ku rugamba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa