skol

Ingendo z’indege zahagaritswe! Intambara yarose hagati ya Amerika na Iran

Yanditswe: Saturday 24, Jan 2026

featured-image

Perezida Donald Trump wa Leta zunze Ubumwe za Amerika yatangaje ko amato y’intambara y’icyo Gihugu yerekeje mu Burasirazuba bwo Hagati, ibyazamuye umwuka w’intambara ishobora guhanganisha Amerika na Iran.

Amwe mu masosiyete atwara abantu mu ndege yatangaje ko yahagaritse gukorera ingendo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Ni amagambo Trump yatangaje ku wa Kane tariki ya 22 Mutarama 2026, ubwo yari akubutse i Davos mu Busuwisi mu Nama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu.

Trump yabwiye abanyamakuru ati ” Dufite ubwato bwinshi bwerekeje hariya [ Hafi na Iran]. Simbona bukoreshwa ariko turakomeza kubacungira hafi [Iran].

Yasobanuye ko ubwato bw’intambara butwara indege ari bwo bwerekeje muri ibyo bice.

Ibinyamakuru birimo CNN na Reuters byanditse ko ubwato rutura butwara indege z’intambara bwitwa USS Abraham Lincoln bushagawe n’ubundi ndetse n’uburyo burinda ikirere bigera mu Burasirazuba bwo hagati vuba.

Ubwongereza nabwo bwatangaje ko bwohereje mu burasirazuba bwo hagati indege z’intambara zo mu bwoko bwa ‘Typhoon’ muri Qatar, ku busabe bw’icyo Gihugu.

Amwe mu masosiyete atwara abantu mu ndege yatangaje ko yahagaritse gukorera ingendo mu Burasirazuba bwo Hagati.

Sosiyete y’Indege y’u Bufaransa, Air France, yatangaje kuri uyu wa Gatanu ko yahagaritse by’agateganyo ingendo zayo zerekeza i Dubai kubera umutekano muke n’ibibazo bya politiki bikomeje kurangwa muri ako gace.

Sosiyete y’Abaholandi ya KLM nayo yavuze ko ihagaritse ingendo zijya mu Mijyi ya Tel Aviv, Dubai, Dammam na Riyadh ndetse ko itazongera guca mu kirere cya Iraq, Iran, Israel n’ibindi bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu.

Umwe mu bategetsi bakuru muri Iran yabwiye Reuters ko igikorwa cyose kigamije intambara cyabagabwaho cyasubizanwa ubukana.

Ati “Ibi bikorwa bya gisirikare turatekereza ko bitagamije ubushotoranyi kuko igisirikare cyacu kiriteguye ku kibi cyaba.”

Perezida Donald Trump amaze igihe yikomye Iran, ibyavuba bishingiye ku myigaragambyo yadutse muri icyo Gihugu.

Kuva mu mpera za 2025 nibwo abaturage batangiye kujya mu mihanda bigaragambya bavuga ko basaba ko hari icyakorwa ifaranga ry’igihugu rigasubirana agaciro ndetse n’igiciro cy’ubuzima kikagabanuka.

Imyigaragambyo yaje gukura igwamo abarenga 5,000.

Amashusho akwirakira ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abigaragambya bagendana ibyapa bisaba ko ubutegetsi bw’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran Ayatollah Ali Khamenei buvaho.

Trump yakanguriye abo baturage gufata inzego za leta ko kandi ubufasha buri hafi kubageraho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa