Inkuru itangaje ya Cha Sa-soon wakoreye ‘permis’ inshuro zirenga 900 atsindwa
Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026
Wari wakora ikintu ugishyizeho umutima wawe wose ariko bikarangira kitagenze neza? Ha handi uba uvuga uti ibi bintu bishobora kuba atari ibyanjye ndumva byaruta nkabireka.
Wenda byakubayeho mu kazi, mu ishuri, mu rukundo cyangwa mu bindi bintu. Wenda se ubu nibwo uri kubicamo. Niba ari uko bimeze, inkuru ya Cha Sa-soon ishobora kukugirira akamaro.
Mu gihe hari abarira ngo bakoreye uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga inshuro eshatu zose bashya, Cha Sa-soon we yahiye inshuro 960 zose! Uyu mukecuru w’umunya Korea y’Efo yabonye uruhushya rw’agateganyo n’urwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga amaze gukora inshuro ya 961 mu gihe cy’imyaka itatu yamaze akora ibizamini. Yakoze ikizamini cyanditse inshuro 860, amaze kugitsinda akora icyo gutwara inshuro 10.
Ibyo byamusabye kumara iminsi itanu y’icyumweru akora ibizamini buri munsi kandi atanga akayabo.
Amafaranga yashoye yose hamwe akaba akabakaba miliyoni 19 z’Amanyarwanda. Mu 2010 igihe yegukanaga permis ye afite imyaka 69, abarimu be bo mu ishuri ryigisha gutwara ibinyabiziga rya Jeonbunk Driving School barishimye cyane bajya kumuhobera.
Umwe muri bo witwa Park Su-yeoon yabwiye ikinyamakuru cya The New York Times ko bari bararambiwe kwigisha uyu mukecuru ariko bakabura uko bamubwira ngo ibyo bintu byihorere kubera umuhati wo kwiga yari afite kandi atajya asiba.
Ati “igihe yatsindiraga permis twumvise ari nk’umutwaro ukomeye dutuye ariko byaranadushimishije cyane.”
Inkuru y’uyu mukecuru yabaye kimomo bituma ikigo gikora ubucuruzi bw’imodoka cya Hyundai kimuha impano y’imodoka igura arenga miliyoni 23 z’Amanyarwanda. Uyu mukecuru yanabakoreye amashusho yamamaza imodoka zabo.
Bamubajije impamvu atacitse intege, Cha Sa-soon yavuze ko gutindwa ibizamini bitigeze bimutesha umutwe.
Ati “njye gukora ibizamini byo gutwara nabifaga nk’aho ndi kwiga. Kandi nari nkumbuye kwiga. Ubwo rero gutsindwa ntacyo byari bintwaye.”
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *