skol
fortebet

Intambara y’abanyeshuli yatumye ikigo cy’amashuli gifunga imiryango

Yanditswe: Thursday 25, Jan 2018

Sponsored Ad

Ikigo cy’amashuli cyitwa Jamhuri High School giherereye mu gihugu cya Kenya cyafunze imiryango,nyuma y’intambara y’abanyeshuli yashyamiranyije abanyeshuli bapfa amadini.
Nkuko amakuru yageze kuri BBC dukesha iyi nkuru abitangaza,aba banyeshuli bapfuye imyemerere yabo aho abayisilamu batishimiye uko bafashwe na bagenzi babo bagahitamo gushoza intambara yakomerekeyemo abarenga 35.
Iki kigo cyakira abanyeshuli 1400, cyahise gifungwa aho Leta ya Kenya yahise itangira iperereza ryimbitse ku (...)

Sponsored Ad

Ikigo cy’amashuli cyitwa Jamhuri High School giherereye mu gihugu cya Kenya cyafunze imiryango,nyuma y’intambara y’abanyeshuli yashyamiranyije abanyeshuli bapfa amadini.

Nkuko amakuru yageze kuri BBC dukesha iyi nkuru abitangaza,aba banyeshuli bapfuye imyemerere yabo aho abayisilamu batishimiye uko bafashwe na bagenzi babo bagahitamo gushoza intambara yakomerekeyemo abarenga 35.

Iki kigo cyakira abanyeshuli 1400, cyahise gifungwa aho Leta ya Kenya yahise itangira iperereza ryimbitse ku byerekeye iyi mirwano yabaye mu ijoro ryakeye.

Polisi yo mu mugi wa Nairobi uherereyemo iki kigo,yahise ihamagaza abayobozi b’iki kigo aho byabaye ngombwa ko kiba gifunzwe kugeza ku wa mbere nubwo andi makuru agera kuri BBC avuga ko kitazongera gufungurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa