skol
fortebet

Intandaro y’umwanzuro w’u Buhinde wo guhagarika amasezerano bwagiranye na Pakistan

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Monday 11, May 2026

Intandaro y'umwanzuro w'u Buhinde wo guhagarika amasezerano bwagiranye na Pakistan

Sponsored Ad

skol

Kuva amasezerano yo gusaranganya amasumo ya Indus yasinywa, Pakistan yagerageje kuyifashisha nk’igikoresho cyo gukereza imishinga yahateganyirijwe cyangwa kuyitambika, aho kwifashisha inzira nziza yo gukemura amakimbirane. Buri mushinga ukomeye wo gutunganya amashashanyarazi ku migezi yo mu burengerazuba witambitswe na Pakistan.

Imishinga irimo Baglihar, Kishenganga, Pakal Dul na Tulbul yose yakomwe mu nkokora na Pakistan, itinda gushyirwa mu bikorwa. Akenshi, Pakistan yemeraga ko izabona inyungu mu mishinga y’u Buhinde cyane nko kugabanya imyuzure, ariko irarenga irayitambika.

Iyi myitwarire igaragaza ko Pakistan itashakaga ko amasezerano ya Indus yubahirizwa, ahubwo ko yashakaga guhagarika imishinga y’iterambere y’u Buhinde muri Jammu na Kashmir, ititaye ku biteganywa n’amategeko.

Buri uko u Buhinde bwubahirizaga amasezerano, Pakistan yamenyeshaga umuryango mpuzamahanga ko buri kuyishotora bukoresha amazi nabi. Abayobozi bo muri Pakistan, abahanga n’abadipolomate bahoraga bavuga ko u Buhinde buri gukoresha amazi nk’intwaro yo kurwanya igihugu cyabo.

Izi mvugo zagaragazaga u Buhinde nk’ikibazo, zatumye abadasobanukiwe amasezerano ya Indus n’amateka yayo batekereza ko Pakistan ivuga ukuri. Pakistan yabyifashishije mu gushyira ku Buhinde igitutu cya demokarasi, igirirwa impuhwe, bibuza u Buhinde gukoresha uburenganzira buhabwa n’amasezerano.

Ukuri konyine guhari ni uko u Buhinde butigeze burenga kuri aya masezerano, haba mu ntambara yo mu 1965, iyo mu 1971, iyabaye muri Kargil mu 1999 cyangwa mu kindi gihe aya masezerano amaze. Bwakomeje kuyubahiriza nubwo Pakistan yakomeje gushyigikira ibikorwa by’iterabwoba bibuhungabanya.

Ibitarubahirijwe mu masezerano yagize ingaruka zigaragara kandi z’igihe kirekire ku iterambere ry’u Buhinde mu gice cya Indus. Ibice byinshi bya Rajasthan na Punjab byagombaga kuhirwa byishwe n’izuba, ibindi bikoresha ubundi buryo buhenze. Umusaruro ukomoka ku buhinzi wagabanyutse mu myaka iranga 60 ni igihombo gikomeye mu bukungu.

Ingaruka byagize kuri Jammu na Kashmir zirakomeye. Iterambere riba ryarahageze ryitambitswe n’imyitwarire ya Pakistan. Abaturage ntibabona aya masezerano nk’amahirwe bahuriyeho ahubwo ko yabaye igikoresho cyo kubavutsa amahirwe y’ubukungu n’ikintu kibabuza gukoresha umutungo kamere ugera mu gihugu.

Kuba u Buhinde butarashoboye gukoresha uko bikwiye imigezi yo mu burengerazuba byahungabanyije urwego rwabwo rw’ingufu. Bivuze ko ubushobozi bwabwo bwo kugira isoko y’ingufu zidahumanya ikirere, zisubira kandi zihagije mu rwego rw’ubukungu bwabuze kubera amananiza ya Pakistan.

Byari byitezwe ko aya masezerano azafasha buri ruhande gukoresha amazi ya Indus bihagije hashingiwe ku kwizerana n’ubushuti ariko ibyo byari inzozi. Ubusanzwe, amasezerano atanga uburenganzira, bidashingiye ku mategeko gusa, ahubwo binashingiye ku kuyubahiriza kw’abayasinya bose.

Ibikorwa bya Pakistan byo gushyigikira iterabwoba nk’igikoresho cyo kurwanya u Buhinde, birimo igitero cyagabwe ku Nteko mu 2001, icyagabwe muri Mumbai mu 2008 n’icya Pahalgam cyo muri Mata 2025, bigerageza ukwihangana k’u Buhinde butahwemye kubahiriza aya masezerano.

Amasezerano ntakwiye kubahirizwa ku ruhande rumwe, igihugu ntigikwiye gukomeza kurenga ku mahame agenga ubufatanye mu gihe gisaba ikindi kubahiriza byose kandi cyo kibona inyungu mu kubirengaho.

Aya masezerano amaze igihe agaragazwa nk’intsinzi ya dipolomasi mpuzamahanga, icyakoze ibyo si ko kuri kuko Pakistan yakomeje kungukira mu kuyarengaho, mu gihe u Buhinde buhombera mu bunyangamugayo bwakomeje kugaragaza.

U Buhinde bwatanze 80% by’amazi bwakoreshaga, bwishyura miliyari 2,5 z’Amadolari, bwemera gukomeza kubahiriza aya masezerano imyaka irenga 60, nubwo Pakistan yakomeje kubushozaho intambara ibushinja kubushozaho ‘intambara y’amazi’, imvugo yahawe agaciro n’umuryango mpuzamahanga kandi idashingiye ku kuri.

Intambwe u Buhinde bugiye gutera ni ukurinda inyungu zabwo mu gice cya Indus. Ubu si ubushotoranyi, ahubwo ni ugukosora amakosa yakozwe nyuma yo gusinya amasezerano atarubahirijwe na Pakistan. Ku bibaza impamvu yo guhagarika iyubahirizwa ry’amasezerano, bagomba kwibuka ko nta gihe kibi kibaho cyo gufata umwanzuro mwiza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa