Intare zishe abahigi bahigaga amasatura bashaka amahembe yayo
Yanditswe: Thursday 05, Jul 2018
Itsinda ry’abahigi rikomoka muri Afurika y’Epfo ryahuye n’uruva gusenya ubwo ryaterwaga n’intare zari zishonje zikabica zikabarya ubwo bahigaga amahembe y’amasatura (Rhinos) afatwa nk’imari ikomeye muri iki gihugu.
Nkuko amakuru aturuka muri iki gihugu abitangaza aba bahigi bashakaga amahembe y’amasatura ndetse bari guhiga izi nyamaswa ngo bazice,nibwo batezwe n’intare zirabarya karahava.
Abahigi bishwe n’intare bari guhiga amahembe y’amasatura
Aba bahigi bishwe n’intare zo mu ishyamba ryitwa Sibuya Reserve Game mu Burasirazuba bwa Afurika y’Epfo aho hasanzwe umutwe w’umuntu n’ibindi bice by’imibiri bitandukanye n’imiguru 3 y’inkweto byatumye hakekwa ko izi ntare zishe abahigi 3.
Abashinzwe kurinda iri shyamba ryo muri Sibuya basanze aho aba bahigi bapfiriye imyambi,udushoka n’ibindi bikoresho abahigi bakoresha bari guhiga amasatura.
Abashinzwe iri shyamba bazanye kajugujugu kugira ngo ibafashe gushaka abahigi babuze ariko ntabwo baraboneka.
Nyiri iri shyamba Nick Fox w’imyaka 60,yaburiye abahigi bakomeje guhiga inyamaswa bagamije gushaka amahembe ko atari byiza ndetse bashobora gukomeza kuhasiga ubuzima nibakomeza ibi bikorwa bitemewe n’amategeko
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *