skol

Inteko ishinga amategeko ya Kenya yasabwe gutora itegeko ryiyongerera umubare w’ abagore mu minsi 60

Yanditswe: Thursday 30, Mar 2017

Mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa 29 Werurwe 2017 Urukiko rw’ikirenga rwahaye Inteko Ishinga amategeko igihe cy’iminsi 60 kuba yamaze kwemeza itegeko ryongera umubare w’abagore mu Nteko.
Itegeko Nshinga rya Kenya ryo mu 2010, ryasabaga ko 2/3 by’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagombaga kuba ari abagabo byafatwaga nk’intambwe ikomeye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri icyo gihugu.
Gusa umubare w’abagabo wakomeje kuruta uw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bituma gushyira mu (…)

Mu gihugu cya Kenya, kuri uyu wa 29 Werurwe 2017 Urukiko rw’ikirenga rwahaye Inteko Ishinga amategeko igihe cy’iminsi 60 kuba yamaze kwemeza itegeko ryongera umubare w’abagore mu Nteko.

Itegeko Nshinga rya Kenya ryo mu 2010, ryasabaga ko 2/3 by’abagize Inteko Ishinga Amategeko bagombaga kuba ari abagabo byafatwaga nk’intambwe ikomeye yo kwimakaza ihame ry’uburinganire muri icyo gihugu.

Gusa umubare w’abagabo wakomeje kuruta uw’abagore mu Nteko Ishinga Amategeko bituma gushyira mu bikorwa uwo mwanzuro bikomeza kutagerwaho nk’uko byari biteganyijwe.

Ikinyamakuru Daily Mail, kivuga ko imwe mu miryango iharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu muri icyo gihugu yagejeje ubusabe mu Nteko Ishinga Amategeko basaba ko iryo tegeko ryatorwa mbere y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya ateganyijwe muri Kanama 2017.

Umucamanza Mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga, John Mativo, yavuze ko mu gihe Inteko Ishinga Amategeko izananirwa kwemeza iryo tegeko ngo bizaba bigaragaza uguhonyora nkana ibiteganywa n’Itegeko Nshinga.

Itegeko Nshinga ryari ryahaye Inteko Ishinga Amategeko igihe ntarengwa cyo kugera mu 2015, iyi nyirantarengwa iza kongerwaho umwaka wose.

Nubwo amatora yo mu 2013 yashyize abagore 68 mu myanya 349 mu nteko , icyo gihugu kiracyanengwa mu karere kudafungurira abagore urubuga rwa politiki.

Inama Nkuru y’Uburinganire bw’abagabo n’abagore mu Bufaransa (Haut conseil à l’égalité entre les femmes et les hommes, HCE), ku rutonde yasohoye kuri uyu wa Kane tariki 25 Kanama, yashyize u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite abagore benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.

U Rwanda rwaje ku isonga n’abagore 63,8% mu Nteko Ishinga Amategeko. Nta gihugu kindi ku Isi cyari cyagera kuri uyu mubare kuko n’ubusanzwe u Rwanda rwari ku isonga n’abagore 56,2% bari mu Nteko muri manda yabanje.

Uretse mu Nteko Ishinga Amategeko, mu nzego zifatirwamo ibyemezo Leta y’u Rwanda yemeje ko hagomba kugaragaramo byibuze 30% by’igitsina gore, ubu mu Baminisitiri ni 40%, abakora mu bucamanza ni 50%, abayobora intara ni 50%, na ho abayobora mu turere bakaba ari 43,6%.

Ibihugu by’u Bufaransa, Iraq, Sudani y’Epfo na Peru biri ku rwego rumwe n’abagore 26,2% mu Nteko Ishinga Amategeko, naho Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziza ku mwanya wa 96 n’abagore 19,4%.

Muri Afurika y’Uburasirazuba, u Rwanda rukurikirwa na Ethiopia ifite 38%, hagakurikiraho u Burundi bufite 36% naho Sudani y’Epfo ikagira 28%.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa