Jacob Marksons Oboth wari Minisitiri w’Ingabo muri Uganda yatorewe umwanya wa Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko muri manda ya 2026-2031, asimbuye Anita Annet Among uri gukorwaho iperereza ku byaha birimo inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.
Uyu munyapolitiki akaba n’umunyamategeko yatowe kuri uyu wa 25 Gicurasi 2026 ku majwi 441, ahigika Paul Mwiru wagize amajwi 60 na Minisitiri w’Ubutabera, Norbert Mao, wagize amajwi 15.
Nyuma y’umwanya muto atowe, yarahiriye imbere y’abayobozi bakuru barimo Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, anashyikirizwa ibikoresho birimo ibirango by’igihugu, igitabo cy’Itegeko Nshinga n’imyambaro yihariye Perezida w’Inteko.
Oboth yatangiye guhabwa amahirwe yo kuyobora Inteko ya Uganda ubwo Among yatumirwaga mu nama yabereye mu biro by’Umukuru w’Igihugu tariki ya 15 Gicurasi, agategekwa kutongera guhatana.
Kubuza Among guhatana byaturutse ku birego byinshi birimo kunyereza umutungo w’igihugu, byatumye ingo ze ziherereye i Kampala zisakwa, Polisi ifatira imodoka ze esheshatu zirimo Rolls-Royce, Ranger Ronger, Land Cruiser, Mercedes-Maybach na Lexus.
Tariki ya 16 Gicurasi, Umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Gen Muhoozi Kainerugaba, yari yatangarije ku mbuga nkoranyambaga ko Oboth ari we uzasimbura Among.
Gen Muhoozi kandi yaciye amarenga ko Thomas Tayebwa usanzwe ari Visi Perezida w’Inteko ya Uganda ashobora kongera kugirirwa icyizere muri manda ya 2026-2031.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *