Inteko ya Amerika yateye utwatsi umwanzuro witambika Trump kuri Venezuela
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika yanze gutora umwanzuro wari ushyigikiwe n’aba-Democrates, ugamije kugabanya ububasha bwa Perezida Trump mu bijyanye no gukoresha imbaraga za gisirikare muri Venezuela bitabanje kwemezwa n’abagize Inteko.
Aba-Republicains byarangiye bahagaritse iyemezwa ry’uwo mushinga ku majwi 215 kuri 215.
Uwo mwanzuro iyo uramuka utowe, wari kuganisha ku kuba Trump yakura abasirikare ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Venezuela.
Umu-democrate, Jim McGovern, watangije umushinga w’uwo mwanzuro, yanenze uburyo bagenzi be b’Aba-Republicains batoye bawurwanya.
Ati “Twabwiwe ko ubutegetsi bwa Trump buzaza mu Nteko mbere yo gutera Venezuela ariko ntabwo babikoze. Kugeza uyu munsi ibiro bya Perezida ntabwo bishobora gutanga ibisubizo bigaragara ku mpamvu ingabo zacu zashyizwe mu byago.”
Ku ruhande rw’aba-Republicains bavuga ko bari gusabwa gutorwa umwanzuro w’ikintu kitariho nk’uko Brian Mast yabigarutseho.
Ati “Aba-Democrates baradusaba gutora umwanzuro uvuga ku bintu bitanariho. Nta muntu n’umwe dufite uri kurwana muri Venezuela. Nta bifaru bya gisirikare biri ku butaka bwa Caracas, nta ba mudahusha bahari.”
Mu gitondo cyo ku wa 3 Mutarama 2025 ni bwo Amerika yagabye ibitero mu Murwa Mukuru wa Venezuela, Caracas, ndetse Perezida Nicolas Maduro n’umugore we barafatwa bajyanwa muri Amerika.
Maduro ashinjwa kwinjiza muri Amerika ikiyobyabwenge cya Cocaine, ndetse n’ibindi bifitanye isano na cyo.
We n’umugore we bahise bajyanwa i New York aho bagiye gukurikiranwa n’urukiko rwa Manhattan ku byaha byo gucuruza ibiyobyabwenge n’iby’iterabwoba.
Maduro yafashwe n’abasirikare ba Amerika babarizwa mu mutwe udasanzwe woherezwa aho rukomeye, Delta Force. Abo muri uyu mutwe bamusanze mu cyumba araramo, mu gitero cyifashishijwe indege 150.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *