Internet ya Starlink yakomye mu nkokora ibikorwa by’ingabo za Ukraine ziri ku rugamba
Yanditswe: Saturday 26, Jul 2025
Igisirikare cya Ukraine cyatangaje ko kugenda kwa internet ya Starlink icuruzwa n’umushoramari Elon Musk, kwakomye mu nkokora itumanaho ry’abasirikare bahanganiye n’Abarusiya ku rugamba.
Tariki ya 24 Nyakanga 2025, internet ya Starlink yamaze amasaha abiri n’igice yahagaze mu bice bitandukanye by’Isi. Ni ikibazo cyagize ingaruka ku bakiriya barenga miliyoni 6 bari mu bihugu 140.
Muri ayo masaha, Umuyobozi w’ingabo za Ukraine zikoresha drones, Robert Brovdi, yanditse ku rubuga rwa Telegram ko internet yahagaze ahantu hose abasirikare be bari kurwanira.
Umwe mu bayobozi zikoresha drones yatangaje ko bitewe n’iki kibazo, abasirikare be bafashe icyemezo cyo guhagarika by’agateganyo ibikorwa by’urugamba kugeza igihe cyakemukiye.
Ukraine ikoresha cyane internet ya Starlink mu itumanaho ry’urugamba no mu gukoresha drones kuko yizera ko umwanzi yagorwa no kuneka cyangwa kuyobya ibikoresho biyikoresha.
Oleksandr Dmitriev washinze ikigo OCHI gihuza amashusho afatwa na drones zitandukanye ziri ku rugamba, yatangaje ko kwishingikiriza cyane internet bishobora guteza ibibazo, asaba ko hifashishwa n’ubundi buryo.
Yagize ati “Iyo internet igiye, ubushobozi bw’ibikorwa by’urugamba buragenda.”
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yatangiye muri Gashyantare 2022. Impande zombi zisigaye zibanda ku gukoresha drones mu rwego rwo kugabanya impfu z’abasirikare bapfira ku rugamba.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *