Intumwa za Trump zamaranye na Putin amasaha atatu ziga ku ntambara yo muri Ukraine
Yanditswe: Friday 23, Jan 2026
Intumwa za Perezida Donald Trump zirimo Umujyanama we, Steve Witkoff n’umukwe we Jared Kushner hamwe na Josh Gruenbaum, bamaze amasaha arenga atatu baganira na Putin ku ngingo zibura ngo amasezerano y’amahoro agerweho hagati y’u Burusiya na Ukraine.
Ni ibiganiro byabereye mu ngoro ya Putin, Kremlin i Moscow.
U Burusiya bwagaragaje ko hatabanje gukemurwa ibibazo by’imbibi n’ubutaka, bidashoboka kugera ku mwanzuro w’amahoro urambye. Burashaka ko mu buryo budasubirwaho ubutaka bungana na 20% bumaze kwigarurira muri Ukraine ibugumana bukitwa imbibi zayo.
Nyuma y’ibi biganiro, hateganyijwe indi nama ari nayo ya mbere y’itsinda rihuriweho n’u Burusiya, Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Ukraine iziga ku mutekano izabera i Abu Dhabi. Itsinda ry’u Burusiya ririmo abayobozi bakuru ba Minisiteri y’Ingabo aho bivugwa ko rizagendera ku mabwiriza ya Perezida Putin.
Umuyobozi w’Ikigega cy’Iterambere n’Ishoramari cy’u Burusiya (RDIF), Kirill Dmitriev, byitezwe ko agirana ibiganiro na Steve Witkoff i Abu Dhabi hagamijwe guteza imbere ibiganiro by’ubukungu hagati y’ibihugu byombi.
Witkoff na Kushner bamenyesheje ubuyobozi bw’i Moscow ibyaganiriweho i Davos, birimo n’inama Perezida Trump yagiranye na Perezida Volodymyr Zelensky.
Moscow yatangaje ko izakomeza gukurikirana intego zayo “mu buryo buhoraho” kugeza habonetse umwanzuro binyuze mu biganiro bya politiki na dipolomasi.
Ku rundi ruhande, Trump aherutse gutangaza ko habura gato ngo amasezerano y’amahoro agerweho.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *