Inyeshyamba za RSF zarashe indege y’Igisirikare cya Sudani
Yanditswe: Friday 04, Apr 2025

Inyeshyamba za Rapid Support Forces (RSF) zavuze ku wa Kane ko zarashe indege ya gisirikare ya Sudani hafi ya El Fasher, umurwa mukuru wa Leta ya Darfur y’Amajyaruguru, bica abari barimo.
Ibi byatangajwe bikurikirwa amagambo yavuzwe ku wa Gatatu n’Umuyobozi wungirije wa RSF, Abdal Rahim Hamdan Daglo, wavuze ko umutwe wabo wabonye “umuti” w’Igisirikare cyo mu Kirere cya Sudani, umuvandimwe we akaba n’Umuyobozi wa RSF, Mohamed Hamdan “Hemetti” Daglo, mbere yari yise “icyorezo.”
Mu itangazo ryasubiwemo na Sudani Tribune, RSF yavuze ko “yakoze operation yatumye indege ya Antonov ihanurwa ndetse n’abakozi bayo bose barapfa muri El Fasher.”
Ababyiboneye babwiye Sudani Tribune ko babonye indege yaka mu kirere mbere y’uko igwa. Abantu bavuzwe ko bari muri iyi ndege, bayobowe na Col. Pilote Mutaz Ibrahim. Abandi bakozi ni Capt. Pilote Abdallah Kamal, Captain Navigator Saif al-Din Mallah, Captain Technician Ahmed Mahmoud, Captain Radio Mohamed Abdallah, Assistant Radio Asim Mohamed Zain, Assistant Badawi Balil, na Assistant Yasir Fox.
Ku rundi ruhande ariko, hari abavuga ko indege yakoze impanuka kubera ikibazo cya tekiniki ubwo yari ajyanye imfashanyo y’ibiribwa ku baturage ba El Fasher, bamaze hafi umwaka bagoswe na RSF.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *