skol

Iperereza ryakajije umurego ku byegera bya Zelensky bishinjwa ruswa

Yanditswe: Friday 28, Nov 2025

featured-image

Inzego zishinzwe kurwanya ruswa muri Ukraine zatangiye gukora iperereza mu nzu ya Andriy Yermak, Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida Volodymyr Zelensky, umaze igihe akekwaho ibyaha bya ruswa.

Ikigo gishinzwe kurwanya ruswa, NABU, cyemeje ko iperereza ryakozwe nyuma y’uko gihawe uburenganzira. Hari hashize iminsi hari amakuru avuga ko abantu bo hafi ya Zelensky bamunzwe na ruswa.

Yermak yagize uruhare rukomeye mu rugamba Ukraine ihanganyemo n’u Burusiya ndetse ko ni we uyoboye itsinda rya Ukraine riri mu biganiro bigamije amahoro biri kugirwamo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ukraine iri gushinjwa ruswa, ko hari amafaranga arenga miliyoni 100$ yari agenewe ibikorwa bigamije iterambere ry’abaturage muri ibi bihe by’intambara yanyerejwe.

Inzego ebyiri zishinzwe kurwanya ruswa muri Ukraine, Nabu na Sapo, zavuze ko zatahuye ibimenyetso by’uburyo amafaranga yagiye anyerezwa binyuze mu nzego za leta.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa