Ubucamanza bwa Iran bwatangaje ko abagabo babiri bishwe kubera “icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’imyaka 14” mu mujyi wa Qorveh.
Amakuru dukesha BBC, avuga ko ubwo aba bagabo baburanaga ku cyaha cyo gusambanya umwana w’imyaka 14, aba bagabo bakaba baraburanye bemera icyaha.
Nyuma y’uko aba bagabo bemeye icyaha, urukiko rw’Ikirenga, rwabakatiye igihano cy’urupfu.
Imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ivuga ko igihugu cya Iran ari cyo gihugu gifite umubare munini w’abantu bahabwa igihano cy’urupfu ku isi nyuma y’Ubushinwa. Umubare w’abahabwa icyo gihano wariyongereye kuva iki gihugu cyaterwa na Israel na Amerika.
Ibi bigo bivuga ko kuva mu myaka za mirongo ishize abenshi bahabwa iki gihano bicwa bamanitswe mu mugozi, nubwo amategeko ahana ya Kisilamu agenderwaho anemera ko uwahawe icyo gihano ashobora kwicwa arashwe urufaya, atewe amabuye, cyangwa abambwe n’ubwo ubwo buryo busa n’aho butagikoreshwa, nk’uko bivugwa n’ikigo Iranhr.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *