skol

Iran: Ibihumbi by’abaturage byatangiye kunamira Ayattolah Khamenei

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Ibihumbi by’abaturage bateraniye rwagati mu murwa mukuru wa Iran kunamira Umuyobozi w’Ikirenga Ayatollah Ali Khamenei wiciwe mu gitero kinini cyatangijwe na Amerika na Israel kuwa Gatandatu.

Abatangiye icyunamo, bateraniye mu rubuga Enghelab (bivuze impinduramatwara), bambaye ahanini umukara ndetse bamwe barira, bazunguza amabendera ya Iran kandi bafata amafoto ya Khamenei, mu gihe igitero cya Amerika na Israel cyakomeje ku munsi wa kabiri.

Khamenei, Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran kuva mu 1989, yishwe ubwo ibihugu byombi by’ibihangange bishaka guhirika Leta ya Iran.

Televiziyo ya Leta ya Iran yemeje urupfu rwa Khamenei mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru, nyuma y’amasaha make Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje iyicwa ry’uyu musaza w’imyaka 86, aho yavuze ko ari “umwe mu bantu babi cyane babayeho mu mateka”.

Ingabo zishinzwe Kurinda Impinduramatwara ya Kisilamu muri Iran (IRGC) zemeje ko “abishe” Khamenei bazahanishwa igihano gikomeye.

Ku rundi ruhande ariko, haravugwa abandi baturage bigabije imihanda bishimira urupfu rwa Khamenei.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa