Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, ntiyishimiye uburyo intambara igihugu cye gihanganyemo na Iran ikomeje kugenda, cyane cyane kubera ko nta ngamba zumvikana ndetse zifatika zo kuyisoza igihugu cyabo gifite.
Bivugwa ko Trump aherutse gutura umujinya bamwe mu bajyanama be bakuru mu by’umutekano, abashinja kutagira umurongo ufatika wo guhagarika iyi ntambara.
Umwe mu bantu bafite amakuru yizewe baganiriye na NBC News yagize ati “Perezida Trump yarubiye. Ntabwo ntekereza ko yari yiteze ko byari kugorana kugera ku masezerano na Iran nk’uko bimeze uku.”
Uyu muntu yakomeje avuga ko kuva intambara yatangira “Nta ngamba nyakuri zari zarashyizweho zijyanye n’igihe izamara cyangwa inzira zifatika zigaragaza uko ibyo biyemeje byagerwaho.”
Abasesenguzi bavuga ko kuba abajyanama ba Trump mu by’umutekano batumvikana ku cyemezo cyafatwa na byo biri kumutera impungenge.
Undi muntu watanze amakuru yagize ati “Nyuma y’igihe kingana gutya, kumvikana byaragoranye. Twatsinze intambara ntoya ku rugamba, ariko dushobora kuba turi ku gusatira gutsindwa ku rwego rw’igenamigambi, kubera ko nta murongo wa politiki usobanutse cyangwa icyemezo gifatika gihari.”
Amakuru avuga ko mu nama aherutse kugirana n’itsinda rye rishinzwe umutekano w’igihugu, Trump “yagaragaje uburakari bukomeye”, ndetse ngo ageze aho atuka bamwe mu bayitabiriye.
Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran ku yatangiye ku wa 28 Gashyantare, ubwo habaga ibitero bikomeye by’indege byaguyemo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga n’abandi bayobozi bakuru b’ubutegetsi bwa Tehran.
Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida wa Amerika, Karoline Leavitt, yahakanye ayo makuru mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo mu Bwongereza, The Independent.
Yavuze ko Trump afite “itsinda ryiza yizera” kandi ko atazuyaza kongera igitutu kuri Leta ya Iran mu gihe yanze kugera ku masezerano.
Abasesenguzi bavuga ko Amerika yatangije intambara kuri Iran izi ko ari akantu gato ndetse mu gihe kitarambiranye izaba yageze ku byo ishaka icyakora si ko byagenze kuko Iran yagaragaje ko atari agafu k’imvugwarimwe.
Iran yakomeje kugaba ibitero ku birindiro bya Amerika biri mu bihugu by’inshuti yayo ifunga inzira ya Hormuz inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bikoreshwa mu Isi, binatuma ubukungu bw’Isi buzahara.
Nubwo Iran yapfushije abantu benshi na Amerika yarahahombeye, ikiguzi cy’imibereho y’abaturage kiriyongera, ipfusha abasirikare 18 abandi 600 barakomereka ndetse imaze gutakaza arenga miliyari 37$ kuri iyi ntambara.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *