Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’maguru muri Iran (FFIRI), Mehdi Taj, yavuze ko agiye gusaba Impuzamashyirahamwe ya Ruhago ku Isi (FIFA), gukuraho birantega zatuma abo mu Mutwe w’ingabo za Iran uzwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) batajya mu Gikombe cy’Isi.
Mu mpera z’ukwezi gushize kwa Mata 2026, ni bwo abari bahagarariye Iran bangiwe kwitabira Inteko Rusange ya FIFA yabereye muri Canada, kuko Mehdi Taj uyobora FFIRI yahoze muri IRGC.
Icyo gihe byatumye basubira iwabo batitabiriye iyi Nteko Rusange, gusa FIFA ibatumira i Zurich mu Busuwisi kugira ngo baganire kuri ibi bibazo byo kubuzwa kwinjira mu bihugu bizakira Igikombe cy’Isi cya 2026.
Mu kiganiro Taj yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Iran cya IRIB, yavuze ko mu by’ingenzi bazaganiraho ku itariki ya 20 Gicurasi, ari uko Abanya-Iran bari muri IRGC bagomba gufatwa mu gihe cy’Igikombe cy’Isi.
Ati “Icyo dukeneye ni ukwizezwa umutekano igihe tuzaba turi hariya, kuko nta burenganzira na bumwe bafite bwo kubangamira uburyo bw’imiyoborere bwacu, by’umwihariko Umutwe w’Ingabo za Iran. Iki ni ikintu bagomba kumva.”
“Nibaduha icyo cyizere natwe tuzaba tuzi icyo gukora kugira ngo ibyabaye muri Canada bitazasubira, dore ko FIFA ari yo itegura irushanwa, atari Trump. Nibemera kutwakira ntibazabangamire n’abazaba bashinzwe umutekano wacu. Nibidakunda tuzasubira iwacu.”
Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe ububanyi n’amahanga, Marco Rubio, aherutse gutangaza ko batazabuza Iran gukinira Igikombe cy’Isi, ariko batazemera ko ufite aho ahuriye n’umutwe wa IRGC yakwinjira mu gihugu cyabo.
Ubwo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yari mu Nteko Rusange ya FIFA yavuze ko nta kabuza Iran izakina Igikombe cy’Isi kandi igakinira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Igikombe cy’Isi kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran iri mu Itsinda G isangiye na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zéalande.


Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *