Ku wa 5 Nyakanga, abahungu batatu b’uwahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, bitabiriye amasengesho yo kumusezeraho, ariko Mojtaba Khamenei wamusimbuye ku buyobozi ntiyahagaragara, bikomeza guteza urujijo mu gihugu.
Televiziyo ya Leta ya Iran yerekanye Mostafa, Meysam na Masoud Khamenei basenga imbere y’amasanduku yari yashyizwe mu mbuga nini ya Imam Khomeini Grand Mosalla i Tehran, ahabereye iyi mihango y’icyubahiro.
Leta ya Iran yatangaje gahunda y’iminsi myinshi y’imihango yo guherekeza Khamenei, irimo no kujyana umurambo we mu bice bitagatifu by’Abashiya byo muri Iraq.
Nyuma y’imihango yo kumusezeraho mu buryo bw’icyubahiro, Ku wa Gatandatu umurambo wazeweho mu buryo bwa rusange, uherekejwe n’iy’abagize umuryango we nabo bishwe.
Amakuru yashyizwe ahagaragara ashimangira ko Mojtaba Khamenei, wasimbuye se, atigeze agaragara muri uyu muhango. Ndetse ntarajya mu ruhame kuva igitero cyahitanye se n’abandi bo mu muryango ku itariki ya 28 Gashyantare cyaba.
Bivugwa ko uyu muhungu yaba yarakomerekeye muri icyo gitero, nk’uko abantu begereye umuryango babitangaje.
Intambara yari imaze amezi ane hagati ya Iran, Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika yarahagaze nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano. Ubuyobozi bwa Iran buvuga ko ayo masezerano ashobora kuzana inyungu zikomeye mu bukungu.
Perezida wa Amerika Donald Trump yatangaje ko ibiganiro by’amahoro byahagaze by’agateganyo kugira ngo habe imihango ijyanye n’iki kiriyo.
Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mohammad Baqer Qalibaf bitabiriye amasengesho yo guherekeza umurambo.
Masoud Khamenei yagaragaye arira ndetse ahanagura amarira akoresheje igitambaro cya keffiyeh, mu gihe Imam yasomaga amasengesho y’abitabye Imana.
Abaturage ibihumbi n’ibihumbi bateraniye ahabereye imihango, bamwe barira, abandi bakikubita mu gituza mu kugaragaza agahinda. Ubuyobozi bwatangaje ko miliyoni 7 z’abantu bakoresheje uburyo bwa gari ya moshi mu kwerekeza i Tehran mu gihe gito cyane.
Nyuma y’imihango i Tehran, umurambo uzajyanwa i Qom, hanyuma ujyanywe mu mijyi mitagatifu ya Najaf na Karbala muri Iraq, mbere yo kugarurwa muri Iran mu mujyi wa Mashhad.
Leta ya Iran yavuze ko izakoresha uburyo bwihariye bwo gutwara abantu, gutanga ibiribwa n’amacumbi kugira ngo abaturage bitabire iyi mihango ku bwinshi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *