skol

Iran mu biganiro byo gukura imikino yayo y’Igikombe cy’Isi muri Amerika

Yanditswe: Tuesday 17, Mar 2026

featured-image

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran riri mu biganiro na FIFA, bijyanye no gukura imikino yayo y’Igikombe cy’Isi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikajyanwa muri Mexique kubera impungenge z’umutekano w’abakinnyi.

Byatangajwe na Perezida w’Ishyirahamwe rya Ruhago muri Iran, Medhi Taj, ku wa Mbere.

Kuva Iran igabweho ibitero na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zifatanyije na Israël, hatangiye kwibazwa niba iki gihugu kizitabira Igikombe cy’Isi kizaba mu mpeshyi y’uyu mwaka.

Mu cyumweru gishize, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuze ko Iran ihawe ikaze ariko ko bitaba ari byiza gukinira muri Amerika “ku bw’ubuzima bwabo n’umutekano.”

Mu butumwa bwashyizwe kuri konti ya X ya Ambasade ya Iran muri Mexique, Perezida wa Federasiyo ya Ruhago ya Iran, Mehdi Taj, yagize ati “Ubwo Trump ashize amanga yavugaga ko atakwizeza umutekano ikipe y’igihugu ya Iran, ntabwo rero tuzajya muri Amerika.”

Yongeyeho ati “Turi kuganira na FIFA ku buryo imikino Iran izakina mu Gikombe cy’Isi yabera muri Mexique.”

FIFA ntiragira icyo ivuga ku byatangajwe n’umuyobozi wa ruhago muri Iran.

Iran yabonye itike y’Igikombe cy’Isi ku nshuro ya kane yikurikiranya nyuma yo kuba iya mbere mu Itsinda A ryo gushaka itike ku Mugabane wa Aziya.

Iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexique kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026.

Iran iri mu Itsinda G, izahura na Nouvelle-Zélande n’u Bubiligi mu mikino izabera muri Los Angeles tariki ya 15 n’iya 21 Kamena mu gihe izasoreza kuri Misiri mu mukino uzabera muri Seattle ku wa 26 Kamena.

Minisitiri wa Siporo w’iki gihugu, Ahmad Donyamal, yaherukaga kuvuga ko nta kizatuma bitabira Igikombe cy’Isi nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishe Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa