skol
fortebet

Iran na Amerika byakozanyijeho, byitana ba mwana ku kubahiriza agahenge

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Friday 08, May 2026

Iran na Amerika byakozanyijeho, byitana ba mwana ku kubahiriza agahenge

Sponsored Ad

skol

Nubwo bikiri mu bihe by’agahenge ko kutarasanaho, Leta Zunze Ubumwe za Amerika zakozanyijeho na Iran ku wa 7 Gicurasi 2026, nyuma ab’i Tehran batangaza ko ibintu byasubiye mu buryo na Washington ivuga ko idashaka ko ibintu bidogera.

Ubu bushyamirane bushya bwabayeho mu gihe Amerika itegereje igisubizo cya Iran ku mushinga wayo wo guhagarika intambara, icyakora impande zombi zikaba zitumvikana ku ngingo zimwe na zimwe nko kuzibukira gahunda y’ingufu za nucléaire mu gukora ibirimo intwaro kirimbuzi, ibintu Iran itumva cyane.

Igisirikare cya Iran cyatangeje ko Amerika yarashe ku bwato bwinjiraga mu nzira ya Hormuz ndetse ikarasa ku butaka bwayo. Amerika na yo yavuze ko yarashe isubiza ibitero bya Iran.

Nubwo impande zombi zumvanye imitsi, Perezida Donald Trump yavuze ko ibihe by’agahenge bigihari ndetse yagerageje gusubiza ibintu mu buryo.

Ati “Bashatse kudukinisha uyu munsi, ariko turabashushubikanya.”

Ingabo za Iran zashinje Amerika kutubahiriza agahenge irasa ku bwato bwayo butwaye ibikomoka kuri peteroli ari na ko igaba ibitero byo mu kirere ku basivili bo mu kirwa cya Qeshm muri Hormuz n’ibindi bice byegereye inyanja nka Bandar Khamir na Sirik, na zo zirwanaho zirasa ku bwato bwa Amerika nyuma iza gutangaza ko ibintu byasubiye mu buryo.

Umuvugizi wazo yagize ati “Amerika n’abafatanyabikorwa bayo bagomba kumenya ko Iran izasubiza ibitero byose igabweho mu buryo bwuzuye nta kujenjeka.”

Ni mu gihe Ingabo za Iran zikorera mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, zavuze ko Iran yakoresheje za misile, drones n’ubwato buto mu kugaba ibitero ku bwato bwazo bwa gisirikare na yo irasa isubiza.

Ziti “CENTCOM ntabwo ishaka kuzambya ibintu ariko izahora yiteguye kurinda ingabo za Amerika.”

Ku wa 4 Gicurasi 2026, Amerika yarashe ubwato buto butandatu bwa Iran. Iran yashakaga kuburizamo ibikorwa bya Amerika byo gushakira inzira ubwato bwo muri Hormuz.

Iran imaze amezi arenga abiri iri mu ntambara yagabweho na Amerika ifatanyije na Israel. Ni intambara imaze kwangiza byinshi birimo n’abayobozi bakuru ba Iran barimo na Ali Khamenei wari Umuyobozi wayo w’Ikirenga.

Iran yahise ifunga inzira ya Hormuz, bituma ibikomoka kuri peteroli bitumbagira mu biciro ku buryo hari n’aho ibiciro byarenze 126$ ku kagunguru, biba ubwa mbere bibayeho kuva mu 2022 ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga.

Icyakora mu minsi ibiri ishize byarahanantutse akagunguru k’ibikomoka kuri peteroli bidatunganyije kagera kuri 97$ bigizwemo uruhare n’amakuru y’uko Amerika yoherereje Iran umushinga wo guhagarika intambara.

Ibitekerezo

  • Ibahagariko izontambara zabo natwe ziri kudukoraho muri vyishi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa