skol
fortebet

Iran yababajwe n’icyifuzo cya Amerika ku ntwaro za nucléaire

Yanditswe: Monday 02, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Iran yagaragaje ko yababajwe n’icyifuzo cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku itunganywa ry’ingufu za nucléaire mu kinyabutabire cya Uranium, bikekwa ko zishobora kuzifashishwa mu gukora intwaro kirimbuzi.

Sponsored Ad

Ibiro bya Perezida wa Amerika byatangaje ko intumwa y’iki gihugu mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff, yoherereje Iran inyandiko y’icyifuzo kirimo ibisobanuro birambuye, bishimangira ko iki gihugu cyo muri Aziya kidakwiye gukora intwaro kirimbuzi.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yasobanuye ko igihugu cyabo kizaha Amerika igisubizo, hashingiwe ku mahame yacyo, inyungu rusange zacyo ndetse no ku burenganzira bw’abaturage bacyo.

Nubwo Iran itarasubiza mu buryo bweruye, umwe mu barebwa n’ibiganiro bimaze iminsi bihuza impande zombi yagaragaje ko icyifuzo cya Amerika kidakwiye kuko ngo kirimo kwirengagiza ukuri.

Yagize ati “Iran ibona ko ibikubiye mu nyandiko ya Amerika biri kure cyane y’ibyo tubona nk’ukuri kujyanye n’ibyo twakwemeranyaho. Abanya-Iran bababajwe no kubona inyandiko ihabanye n’ukuri kandi ibogamye.”

Mu 2015, Amerika na Iran byari byaragiranye amasezerano yerekeye ku kugabanya itunganywa ry’ingufu za nucléaire, gusa Perezida Donald Trump aza kuyahagarika ubwo yashinjaga iki gihugu kuyarengaho, nubwo cyo cyabihakanye.

Muri Mata 2025, ibi bihugu byombi byasubukuye ibiganiro. Amerika yasezeranyije Iran ko nihagarika gutunganya izi ngufu ku bwinshi, izakurirwaho ibihano yafatiwe.

Iran igaragaza ko idatunganya izi ngufu kugira ngo izazikoremo intwaro kirimbuzi, ahubwo ko izifashishwa mu mishinga igamije guteza imbere abaturage.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa