Iran yaciye amarenga yo kutitabira Igikombe cy’Isi kizabera muri Amerika
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Iran, Mehdi Taj, yavuze ko byanze bikunze ibitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatanyije na Israel byagabye kuri Iran bizagira ingaruka ku kwitabira Igikombe cy’Isi, nubwo umwanzuro utarafatwa.
Ibi ni bimwe mu byo yatangarije mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Iran cya IRIB TV3, ku wa Mbere, tariki ya 2 Gashyantare 2026, agaruka ku ngaruka z’intambara iri mu Burasirazuba bwo Hagati ku Gikombe cy’Isi cya 2026.
Taj yanze guhamya neza ko Iran itazakina iri rushanwa rizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, ariko avuga ko atari irushanwa rikibashishikaje.
Yagize ati “Ntabwo nabihamya neza, ariko byanze bikunze hari ingaruka bizagira. Ikiriho ni uko inzego zose nkuru zireberera umupira w’amaguru muri Iran, zigiye kwicara zifate umwanzuro ukwiriye.”
“Muri aka kanya icyo navuga ni uko bitewe n’ibitero n’ubukana bifite, sinizera ko kiriya ari Igikombe cy’Isi twaba dutegereje imbere yacu.”
Ubwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika haberaga tombola y’Igikombe cy’Isi, abahagarariye Iran banze kujyayo kuko abo yifuzaga gutwara bose hari abatarahawe ibyangombwa bibemerera kwinjira muri icyo gihugu.
Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mexique na Canada, kizaba kuva tariki ya 11 Kamena kugeza ku ya 19 Nyakanga 2026. Iran iri mu Itsinda G isangiye na Misiri, u Bubiligi na Nouvelle-Zélande.
Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe ku wa 28 Gashyantare 2026. Iran na yo yagabye ibitero byo kwihimura ku bice birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika biherereye mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.
Iran ishobora kwikura mu makipe azakina Igikombe cy’Isi nyuma y’uko Amerika iyigabyeho ibitero

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *