skol

Iran yagabye ibitero bishya kuri Israel

Yanditswe: Monday 09, Mar 2026

featured-image

Iran yongeye kugaba ibitero kuri Israel no mu bindi bihugu bituranye na yo, mu kwihimura ku bitero byahitanye Ayatollah Ali Khamenei wahoze ari Umuyobozi w’Ikirenga wayo.

Igihugu cya Bahrain kivuga ko ibi ari byo bitero byahitanye kandi bikomeretsa abantu benshi kurusha ibindi byose byagabwe ku bihugu byo mu kigobe, kuva intambara yatangira ku wa 28 Gashyantare.

Minisiteri y’Ubuzima muri Bahrain yatangaje ko muri iki gihugu igitero cyahagabwe hakoreshejwe za drone cyakomerekeje abasivile 32, barimo abana bane, umuto kurusha abandi akaba afite amezi abiri gusa.

Kuva intambara yatangira muri kariya karere, abantu byibura 10 ni bo bamaze gupfa mu bihugu byo mu bigobe by’abarabu, abenshi muri bo bakaba ari abashinzwe umutekano cyangwa abakozi b’abanyamahanga.

Ibihugu bya Qatar, Kuwait, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Arabie Saoudite na byo byemeje ko byagabweho ibitero bishya mu ijoro ryacyeye.

Arabie Saoudite yavuze ko yongeye gushwanyuza amatsinda abiri ya drone zari zerekeje ku kigo gicukura Peteroli.

Ikindi gitero cya drone cyabaye ubwa mbere cyari cyagabwe ku nyubako ya ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bituma Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika itegeka ko abakozi ba Leta batari ngombwa cyane bava muri icyo gihugu.

Abategetsi bo muri Iran baburiye ko bashobora kwagura ibitero ku bikorwa remezo byo muri ako karere mu gihe Israel na Amerika byakomeza gutera ku nyubakwa zabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa