skol

Iran yaganiriye na Amerika mu buryo budasanzwe

Yanditswe: Friday 06, Feb 2026

featured-image

Abahagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Iran bahuriye muri Oman mu biganiro bigamije guhoshya umwuka mubi umaze igihe hagati y’ibihugu byombi.

Amerika ishinja Iran kwica abigaragambiririza ibibazo by’ubukungu byugarije iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati, no gukomeza umugambi wayo wo gukora intwaro kirimbuzi.

Iran igaragaza ko abaguye mu myigaragambyo bakoraga ibikorwa by’ubugizi bwa nabi mu gihe kuri gahunda y’ingufu za nucléaire ivuga ko igamije kuzikoresha hagamijwe amahoro.

Ni ibiganiro kandi bibaye nyuma y’uko Amerika yongeye ubushobozi bwayo mu bya gisirikare hafi ya Iran harimo kongera ingabo no koherezayo intwaro zikomeye zakwifashishwa mu gihe Amerika yaba yiyemeje kugaba ibitero ku butegetsi bwa Iran bumazeho imyaka 47.

Bivugwa ko ibiganiro byahuje impande zombi byakozwe mu buryo buziguye na cyane ko buri ruhande rufite ibyo bushinzeho agati bitandukanye n’iby’urundi.

Amerika ishaka ko Iran izibukira gahunda yayo y’ingufu za nucléaire no gukuraho ububiko bukabije bwa Uranium ndetse bashaka kuganira ku bijyanye na missile Iran ifite n’uburyo yareka ibyo gufasha imitwe yitwaje intwaro kuko bibangamira abaturage.

Ni mu gihe Iran yo igaragaza ko ibyaganirwaho ari gahunda y’ingufu za nucléaire. Ntibizwi niba impande zombi zizabyumvikanaho.

Oman yatangaje ko minisitiri w’ububanyi n’amahanga wayo yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, Intumwa za Trump, Steve Witkoff na Jared Kushner buri ruhande ukwarwo.

Minisitiri Araghchi yavuze ko ibiganiro byagenze neza ndetse ari intangiriro nziza.

Ibiganiro hagati ya Amerika na Iran bijyanye na gahunda y’ingufu za nucléaire ya Tehran byaherukaga kuba muri Kamena 2025, icyakora bisubira inyuma ubwo Israel yatunguranaga ikabagabaho ibitero.

Mu byumweru bishize Trump yavuze ko azarasa kuri Iran mu gihe itakwemera ibiganiro. Hari nyuma yo kohereza ingabo nyinshi muri aka gace n’intwaro rutura, ubwato n’indege by’intambara.

Icyakora Iran na yo yavuze ko itazatekereza kabiri ku gusubiza ibitero bizayigabwaho, ndetse ko imitungo ya Amerika iri muri aka karere izahura n’uruva gusenya Israel na yo idasigaye.

Imibare imaze kumenyekana y’abaguye mu myigaragambyo yo muri Iran ni 6.883, bikavugwa ko iyo mibare ishobora kwiyongera. Bivugwa ko abantu 50.000 batawe muri yombi muri Iran.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa