skol

Iran yahakanye iby’uko yagiranye ibiganiro na Amerika

Yanditswe: Tuesday 24, Mar 2026

featured-image

Igihugu cya Iran cyahakanye iby’uko cyaba kiri mu biganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nyuma y’uko Perezida Donald Trump avuze ko byabaye ndetse bikaba byaratanze umusaruro mwiza.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf, yavuze ko Perezida Trump arimo gukoresha igitekerezo cy’ibiganiro kugira ngo “yikure mu kimwaro Amerika na Israel byishyizemo”.

Abayobozi bakuru ba Iran bahakanye ko igihugu cyabo cyigeze kigirana ibiganiro na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, amasaha make gusa nyuma y’uko Perezida Trump, avuze ko habayeho ibiganiro byatanze umusaruro, bigamije kurangiza intambara.

Ku wa Mbere tariki 23 Werurwe 2026, Bagher Ghalibaf, yatangaje ku mbuga nkoranyambaga ko nta biganiro na Amerika byigeze biba.

Kuri X, uyu munyacyubaro yagize ati “Inkuru z’ibinyoma zirimo gukoreshwa mu kuyobya uburari ku masoko y’imari n’aya peteroli, no mu kugerageza kwikura mu kimwaro Amerika na Israel byishyizemo.”

Ibi birahura n’ibyari byavuzwe mbere, byatangajwe n’umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Iran, Esmaeil Baghaei, na we wahakanye ko hari ibiganiro byigeze biba hagati ya Iran na Amerika.

Mu magambo yatangajwe n’ikigo cya Leta gishinzwe amakuru muri Iran, IRNA, Baghaei yavuze ko hari ubutumwa bwaturutse mu bihugu bimwe bifitanye umubano mwiza na Iran, bujyanye n’icyifuzo cya Amerika cyo kugirana ibiganiro bigamije guhagarika intambara.

Ibi biravugwa mu gihe intambara Amerika na Israel birwana na Iran igeze mu cyumweru cya kane, aho ku wa Mbere ingabo za Israel zatangaje ko zagabye ibindi bitero bishya ku murwa mukuru wa Iran, Tehran.

Iran na yo yakomeje kohereza ibisasu bya misile na drones mu bice bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati, ndetse ihagarika ingendo z’amato hafi zose anyura mu muyoboro wa Hormuz, inzira y’ingenzi yo mu nyanja inyuramo hafi kimwe cya gatanu cy’ibikomoka kuri peteroli na gaze bikoreshwa ku Isi.

Ku wa Gatandatu, Trump yari yavuze ko azasenya burundu inganda z’amashanyarazi za Iran, iramutse adafunguye uyu muhoro wa Hormuz mu gihe cy’amasaha 48, ngo amato yose atambuke.

Icyakora ku wa Mbere w’iki cyumweru mu gitondo, Trump yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwe, Truth Social, avuga ko yahaye amabwiriza Minisiteri y’Ingabo ya Amerika, yo gusubika ibitero byose byari biteganyijwe ku nganda z’amashanyarazi n’ibikorwa remezo by’ingufu bya Iran mu gihe cy’iminsi itanu, mu gihe hari ibiganiro yavugaga ko birimo kuba hagati y’impande zombi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa