skol

Iran yarashe ku bwato bw’intambara bwa Amerika

Yanditswe: Sunday 01, Mar 2026

featured-image

Intambara Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje kuri Iran ikomeje gufata indi ntera, aho kuri ubu Ingabo za Iran zigambye ko zarashe missile enye ku bwato bw’intambara bwa Amerika buri mu Burasirazuba bwo Hagati buzwi nka ‘USS Abraham Lincoln’.

USS Abraham Lincoln ni ubwato bunini, bukaba ubwa gatanu mu bunini indege z’intambara zigwaho mu bwo Igisirikare cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gifite.

USS Abraham Lincoln ni ubwato bukoresha indege za F-35 z’intambara ziba zifite ubushobozi bwo kudadahurwa na za ‘radars’ z’umwanzi.

Ni bumwe mu bwato buzwiho kuba bunini, bufite ubushobozi buhambaye ndetse bwatwara indege nyinshi cyane.

USS Abraham Lincoln ireshya na metero zirenga 300 mu burebure, na metero 78 mu bugari n’izindi 74 z’ubutumburuke uvuye ku mazi.

Ishobora gutwara indege zirenga 70, ikagira ikoranabuhanga rihambaye nka za ‘radar’ uburyo bw’ubwirinzi, ibikoresho by’itumanaho, biyifasha gukorera aho ari ho hose.

Bufite ubushobozi bwo gukoresha ingufu za nucléaire, ibibufasha gukora igihe kirekire nta mavuta abwongewemo.

Ubu bwato bwatangiye kubakwa mu 1986 butangira kujya mu kazi mu 1989.

Ku wa 15 Gashyantare 2026 bwabonywe ku nkengero za Oman.

Icyakora Igisirikare cya Amerika cyagaragaje ko ubu bwato butarashweho ndetse ko missile za Iran zitanaguye ahegereye aho buri.

Ibitero bya Israel na Amerika kuri Iran byagabwe bwa mbere mu gitondo cyo ku wa 18 Gashyantare 2026. Iran na yo yagabye ibitero ku nyungu za Israel na Amerika ziherereye mu bihugu bitandukanye byo mu Burasirazuba bwo Hagati nka Qatar, UAE, Kuwait, Bahrain, Jordanie, Arabie Saoudite na Iraq.

Ishami ry’Igisirikare cya Amerika ryo mu Burasirazuba bwo Hagati, CENTCOM, ryatangaje ko abasirikare ba Amerika batatu baguye muri iyi ntambara ndetse batanu bakomerekejwe n’ibitero bya Iran.

Bivugwa ko kandi abantu icyenda baguye mu gitero cya missile cyagabwe ku Mujyi wa Beit ⁠Shemesh wo muri Israel.

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei n’abandi bayobozi bakuru mu ngabo barenga 40 bishwe

Ingabo za Iran zarahiriye kwihorera uko byashoboka kose ndetse zivuga ko zagabye ibitero ku birindiro 27 bicumbikiye ingabo za Amerika mu Burasirazuba bwo Hagati no ku bikorwaremezo bitandukanye bya Israel ndetse ibiturika bikomeje kumvikana mu bihugu by’ishuti za Amerika.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yaburiye Iran ko niyibeshya ikagaba ibitero ku birindiro byayo, aza kuyihanisha imbaraga itigeze ibonaho mu mateka yayo.

Iran igaragaza ko kugeza ubu abarenga 200 bamaze kugwa muri ibi bitero barimo abakobwa 108 bigaga mu ishuri ribanza ryagabweho igitero.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yavuze ko nyuma y’urupfu rwa Khamenei undi muyobozi w’ikirenga azatorwa bitarenze mu minsi ibiri.

Alireza Arafi ni we wejwe nk’umusimbura w’agateganyo w’Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ali Khamenei, waguye mu bitero Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’iza Israel ziri kugaba kuri iki gihugu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa