skol

Iran yasabye ingabo zayo kutongera kurasa mu bihugu by’abaturanyi

Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026

featured-image

Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yatangaje ko Inama iyoboye by’agateganyo iki gihugu yasabye ingabo zacyo kutongera kugaba ibitero mu bihugu by’abaturanyi biri mu Burasirazuba bwo Hagati.

Mu butumwa yatangarije kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Masoud yasobanuye ko ingabo zabo zitari zaragambiriye kurasa mu baturanyi kuko zibafata nk’abavandimwe kuko zibifuriza amahoro n’iterambere.

Yagize ati "Nta mugambi twari dufite wo gutera ibihugu by’abaturanyi nk’uko nabivuze kenshi kubera ko ni abavandimwe bacu. Dukwiye kwifatanya n’izi nshuti zacu mu karere, tukagera ku mahoro n’iterambere."

Perezida Masoud yavuze ko ku wa 6 Werurwe 2026, Inama iyoboye Iran by’agateganyo yateranye, isaba ingabo z’iki gihugu kutongera kurasa mu bihugu by’abaturanyi, keretse biramutse byinjiye mu ntambara.

Ati "Icyemezo twafashe ejo mu Nama y’Agateganyo iyoboye igihugu kandi cyamenyeshejwe igisirikare ni uko guhera ubu ntigikwiye gutera ibihugu by’abaturanyi cyangwa ngo biraseyo misile keretse nibidutera."

Ingabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byashoje intambara kuri Iran tariki ya 28 Gashyantare 2026, byica abayobozi benshi barimo Umuyobozi w’Ikirenga, Ayatollah Ali Khamenei, abo ku rwego rwa gisirikare n’abahanga mu by’ingufu nucléaire.

Mu kwihimura, Iran na yo yatangiye kurasa muri Israel no mu bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Arabie Saoudite, Qatar, Iraq, Bahrain, Koweit na Syria.

Ibitero bya Iran muri ibi bihugu by’ibituranyi byangije bimwe mu birindiro by’ingabo za Amerika n’ibikorwaremezo byazo, ariko ntibyasize n’ibya gisivili by’ibi bihugu birimo amahoteli, ibibuga by’indege n’inganda zitunganya peteroli na gaz.

Perezida Masoud yatangaje ko Iran idashaka kujya mu ntambara n’ibihugu by’ibituranyi, agaragaza ko yifuza ko ibiganiro binyuze mu nzira ya dipolomasi ari byo byakemura ibibazo byavutse hagati yabyo.

Amerika na Israel byatangaje ko byo bizakomeza kugaba ibitero kuri Iran, kugeza bisenye burundu ibikorwaremezo byose bya nucléaire, misile ziraswa mu ntera ndende n’inganda zizikora. Ariko kandi, ibi bihugu byeruye ko bishaka gufasha Aba-Iran bashaka impinduka mu buyobozi bwabo.

Perezida Masoud Pezeshkian yatangaje ko ingabo za Iran zakongera kurasa mu bihugu by’abaturanyi mu gihe byakwinjira mu ntambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa