skol

Iran yashyize igisirikare cy’ibihugu byo muri EU ku rutonde rw’ibyihebe

Yanditswe: Monday 02, Feb 2026

featured-image

Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, yatangaje ko yashyigize Igisirikare cy’ibihugu byo mu Muryango w’Ubumwe bw’u Burayi, mu cyiciro cy’imitwe y’iterabwoba.

Ni icyemezo cyatangajwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Iran, Mohammad Bagher Ghalibaf ku Cyumweru tariki 1 Gashyantare 2026.

Mohammad Bagher Ghalibaf yavuze ko “Abanyaburayi bongeye kwirasa mu kirenge, binyuze mu kubaha buhumyi amategeko ya Amerika, bakora ibitari mu nyungu z’abaturage babo.”

Yavuze ko uyu mwanzuro Iran yafashe “uri mu ngingo ya karindwi y’itegeko rigena ingamba zo kwihimura ku cyemezo cyo kugira IRGC umutwe w’iterabwoba.”

Iki cyemezo cya Iran cyaturutse ku mwanzuro EU iherutse gufata wo gushyira ingabo za Iran zo mu mutwe wa Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC) ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba.

Uyu mutwe wa IRGC ufite inshingano zo kurinda ubutegetsi bwa Kiyisilamu muri Iran, ndetse ukagira imikorere yihariye ugereranyije n’igisirikare gisanzwe cya Iran.

Iran yavuze ko u Burayi bwafashe iki cyemezo cyibasira IRGC, mu rwego rwo gushimisha Amerika no kuyigusha neza ngo yisubireho ku cyemezo cyo kwigarurira ikirwa cya Greenland.

U Burayi bwo buvuga ko IRGC yashyizwe ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba kubera uruhare yagize mu kwica Abanya-Iran bigaragambije mu minsi ishize kubera ibibazo by’ubukungu.

U Burayi bwiyongereye ku bindi bihugu bisanzwe bifata IRGC nk’umutwe w’iterabwoba birimo Amerika, Israel, Canada, Australia, Arabie Saudite na Bahrain.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa