skol
fortebet

Iran yatangaje ikintu cy’ingenzi kitagomba kubura mu masezerano yo kurangiza intamabara

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 17, Jun 2026

Iran yatangaje ikintu cy'ingenzi kitagomba kubura mu masezerano yo kurangiza intamabara

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko amasezerano ayo ari yo yose agamije kurangiza intambara hagati ya Iran na Leta Zunze Ubumwe za Amerika agomba kujyana no kuba Israel igomba gukura ingabo zayo muri Liban.

Araghchi yavuze ko intambara idashobora gufatwa nk’iyarangiye burundu mu gihe hakiri ibice bya Lebani bikigenzurwa cyangwa birimo ingabo za Israel.

Mu ijambo yagejeje ku badipolomate b’amahanga i Tehran, yavuze ko ikibazo cya Lebanon ari kimwe mu bice by’ingenzi bigomba kubonerwa umuti mu rwego rwo kugera ku mahoro arambye mu karere.

Yagize ati, “Ibibera muri Lebani ntibishobora gutandukanywa n’ibiganiro bigamije kurangiza iyi ntambara. Kugira ngo habeho amahoro nyakuri, Israel igomba kuva ku butaka bwa Lebanon.”

Minisitiri Araghchi yongeyeho ko Iran ibona ko kuba ingabo za Israel zikomeje kuguma muri Lebani cyangwa gukomeza kugaba ibitero muri icyo gihugu byaba binyuranyije n’amasezerano ari gutegurwa hagati y’impande zitandukanye, biteganyijwe ko azashyirwaho umukono kuwa 19 kamena 2026.

Yaburiye ko Tehran izafata ibikorwa byose bya gisirikare bya Israel byakomeza gukorerwa muri Lebani nko kutubahiriza amasezerano y’ubwumvikane ari kuganirwaho.

Iran yatangaje ibyo mugihe ibiganiro byo gushaka amahoro hagati yayo na Amerika bikomeje gutanga icyizere, nubwo hakiri ibibazo byinshi bizakomeza kuganirwaho mbere y’uko amasezerano ya nyuma ashyirwaho umukono, birimo n’umutwe wa Hezbollah ushyigikiwe na Iran, ukorera muri Lebani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa