skol
fortebet

Iran yatangaje ko igiye gufunga indi mihora ikomeye

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 15, Jul 2026

Iran yatangaje ko igiye gufunga indi mihora ikomeye

Sponsored Ad

skol

Iran yatangaje ko ishobora gufunga indi mihora ikomeye ikoreshwa mu gutwara ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bicuruzwa ku Isi, nyuma y’uko ikomeje ubushyamirane na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwatumye habaho ihagarikwa ry’urujya n’uruza mu muhora wa Hormuz ndetse na Amerika igasubizaho igikorwa cyo gukumira ibyambu bya Iran.

Ingabo zidasanzwe za Iran, Islamic Revolutionary Guard Corps (IRGC), zatangaje ko zishobora gufunga “izindi nzira zose z’ubucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli zifitiye akamaro Amerika n’abafatanyabikorwa bayo”, nk’uko ibitangazamakuru byo muri Iran byabitangaje.

Izi ngabo zavuze ko kohereza ingufu ibikomoka kuri peteroli mu karere bizakorwa n’abantu bose cyangwa bikabuzwa bose.

Abasesenguzi bavuga ko Iran ishobora gukoresha umutwe w’Aba-Houthi bo muri Yemen, uyishyigikiye, mu kugerageza gufunga umuhora wa Bab el-Mandeb uhuza Inyanja Itukura n’Ikigobe cya Aden. Uyu muhora ni ingenzi kuko ukorerwamo igice kinini cy’ubwikorezi mpuzamahanga ndetse n’ibicuruzwa bya peteroli biva muri Arabie Saoudite.

Umuyobozi wo mu mutwe w’Aba-Houthi yatangaje ko uyu mutwe witeguye gufunga umuhora wa Bab el-Mandeb mu gihe Arabie Saoudite yakomeza kugaba ibitero muri Yemen. Yavuze ko iki cyemezo gishobora gutuma ibiciro bya peteroli bizamuka bikagera ku rwego rwo hejuru.

Iki cyemezo gitangajwe nyuma y’uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitangaje ko zatangiye ibitero bishya bigamije kugabanya ubushobozi bwa Iran bwo kugaba ibitero ku mato y’ubucuruzi anyura mu muhora wa Hormuz. Amerika ivuga ko Iran yagabye ibitero ku mato arindwi y’ubucuruzi mu cyumweru cyabanjirije ibyo bikorwa, bikaba byaragize ingaruka ku bakozi b’amato barimo abishwe, ababuriwe irengero cyangwa abakomeretse.

Ingabo za Iran zavuze ko Umuhora wa Hormuz uzakomeza gufungwa kugeza igihe icyo bise “kurangira kw’ibikorwa bibi bya Amerika”. Mbere y’iyi ntambara, hafi kimwe cya gatanu cy’ibicuruzwa bya peteroli na gazi ku Isi byanyuraga muri uyu muhora buri munsi.

Iran kandi yatangaje ko yagabye ibitero ku bikorwa by’ingabo za Amerika muri muri Bahrain, mu rwego rwo gusubiza ibitero bya Amerika muri Hormuz.

Ku rundi ruhande, Perezida wa Amerika Donald Trump yavuze ko igihugu cye gishobora kwibasira ibikorwa by’ingufu bya Iran ndetse n’ibiraro byayo mu cyumweru gikurikiraho, mu gihe Tehran yaba idasubiye mu biganiro.

Ubushyamirane hagati ya Iran na Amerika bwongeye gukomera nyuma y’igihe gito cyo guhagarika imirwano.

Kongera guhungabana kw’imihora yo mu nyanja nka Hormuz na Bab el-Mandeb bishobora kugira ingaruka ku bucuruzi mpuzamahanga, cyane cyane ku gutwara peteroli n’ibindi bicuruzwa, bikaba byanagira uruhare mu kuzamuka kw’ibiciro ku masoko y’isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa