skol
fortebet

Iran yateguje Amerika ibitero bidasanzwe nisubukura intambara

author-image

Yanditswe na: Angeline MUKANGENZI
Kuwa: Wednesday 20, May 2026

Iran yateguje Amerika ibitero bidasanzwe nisubukura intambara

Sponsored Ad

skol

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yatangaje ko biteguye kurasa indege nyinshi z’intambara za Leta Zunze Ubumwe Amerika igihe iki gihugu cyaba cyongeye gusubukura ibitero kuri Iran.

bi yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, aho yavuze ko bafite igisirikare gikomeye kandi cyiteguye kurasa indege z’intambara za Amerika.

Ati “Igisirikare cyacu nicyo cya mbere ku Isi cyarashe indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35, ku masomo twize ndetse n’ubumenyi twungutse nidusubira mu ntambara tuzaza dufite ibidasanzwe byinshi bizatungura iki gihugu.”

Ku wa 19 Werurwe 2026, nibwo Umutwe Udasanzwe w’Ingabo za Iran (IRGC) wemje ko warashe indege y’intambara ya Amerika yo mu bwoko bwa F-35, yihutira kugwa ku birindiro byari hafi nyuma yo kwangirika cyane.

Iyi ndege F-35 yahanuwe na Iran, irangira gukorwa mu ruganda ifite agaciro ka miliyoni 100$ (arenga miliyari 145 RWF). Ikoranye ikoranabuhanga rituma kuyirasa bigorana, ndetse zakunze gukoreshwa cyane kuva Israel na Amerika byatangiza iyi ntambara.

Intambara ya Amerika, Israel na Iran yatangiye ku wa 28 Gashyantare 2026, ubwo ibi bihugu by’inshuti byagabaga ibitero muri Iran byasize byishe abayobozi bakuru barimo Ayatollah Ali Khamenei wari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.

Ku wa 8 Mata 2026 hashyizweho agahenge, impande zombi zemeranya kugirana amasezerano ariko na n’ubu nta kintu kiragerwaho.

Ibihugu byombi byakomeje kwitana ba mwana ariko kugeza ubu ikibazo gihangayikishije ni inzira ya Hormuz yafunzwe n’iyi ntambara.

Ibi byateje ibibazo by’ubukungu bikomeye ku Isi, kuko iyi nzira inyuzwamo 20% by’ibikomoka kuri peteroli bijya hirya no hino ku Isi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa