Iran yateguje u Burayi no nibufasha Amerika na Israel na bwo buzaraswa
Yanditswe: Saturday 07, Mar 2026
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije wa Iran, Majid Takht-Ravanchi, yatangaje ko ibihugu by’i Burayi nibifasha Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel mu ntambara ikomeje mu Burasirazuba bwo Hagati, na byo bizaraswaho.
Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara na Iran. Buri ruhande ruvuga ko ruri kwangiza bikomeye ibirindiro by’urwo bihanganye.
Iran iri kurasa muri Israel no ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Koweit, Syria na Iraq.
Amerika ikomeje kuganira n’ibihugu by’i Burayi kugira ngo byemerere ingabo zayo gukoresha ibigo byabyo bya gisirikare mu gukumira ibitero bya Iran. U Bwongereza bwanze ko ibyabwo biri muri Chypre bikoreshwa, u Butaliyani na bwo bwerura ko budashaka kwinjira mu ntambara.
Mu kiganiro na France 24, Minisitiri Majid yatangaje ko Iran yamaze kumenyesha ibihugu by’i Burayi ko bigomba kwirinda kwinjira muri iyi ntambara kandi ko igihugu “kizinjira mu ntambara y’ubushotoranyi ya Amerika na Israel kuri Iran bizahinduka igipimo cyo gusubiza.”
Mu gihe bivugwa ko Amerika iteganya kwifashisha imitwe y’Aba-Kurdes iba muri Iraq kugira ngo itere Iran, Minisitiri Majid yatangaje ko iyi mitwe yatangiye kugabwaho ibitero mu rwego rwo kuburizamo uyu mugambi.
Minisitiri Majid Takht-Ravanchi yatangaje ko igihugu cy’i Burayi kizinjira mu ntambara kizaraswa

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *