skol
fortebet

Donald Trump yariye karungu kubera igisubizo cya Iran ku mushinga w’amasezerano Amerika yayihaye

author-image

Yanditswe na: Emmy
Kuwa: Monday 11, May 2026

Donald Trump yariye karungu kubera igisubizo cya Iran ku mushinga w'amasezerano Amerika yayihaye

Sponsored Ad

skol

Iran ivuga ko umushinga wa Amerika wo kurangiza intambara yayishojeho ifatanyije na Israel urimo ibintu byinshi bidafututse.

Mu ntangiro z’icyumweru gishize, ni bwo Leta zunze Ubumwe za Amerika zahaye Iran umushinga w’amasezerano yo kurangiza intambara zayigabyeho zifatanyije na Israel yari igizwe n’amapaji 14.

Nyuma y’iminsi Iran ivuga ko irimo kwiga kuri aya masezerano, ku munsi w’ejo ku cyumweru taliki ya 10 Gicurasi 2026, Iran yatangaje ko yamaze guha Amerika igisubizo cyayo ibinyujije mu muhuza kuri iyi ntambara ariwe Pakisitani.

Nubwo muri uyu mushinga hakubiyemo ibintu byinshi Iran yo yavuze ko mu gice cya mbere cy’amasezerano hagomba kwibandwa ku guhagarika intambara, no gushaka uko haboneka umutekano usesuye wo mu nyanja ndetse no mu muhora wa Hormuz.

Umwe mu bategetsi ba Iran yagize iti: ’’Igisubizo cyacu kibanze ku buryo intambara ku buryo intambara yahagara muri aka karere cyane cyane muri Liban ndetse no gukemura ibyo tutumvikanaho na Washington."

Yakomeje avuga kandi ko igisubizo cyabo gisaba ko habaho ibiganiro ku bijyanye n’umuhora wa Hormuz, gahunda y’intwaro kirimbuzi ndetse n’ibihano Amerika yafatiye iki gihugu.

Iran kandi yongeyeho ko igisubizo cyayo cyakurikije ukuri kw’ibihari kandi kibonye bityo ko yizeye ko Amerika izabyumva neza maze ikemera ko ibiganiro byihutishwa.

Iti: "Ubu amahitamo ni aya Leta zunze ubumwe za Amerika"

Donald Trump ntiyanyuzwe n’igisubizo cya Iran aho yavuze ko iki gihugu gikomeje ubutekamutwe kimaze imyaka 47 gikorera Amerika.

Yagize ati: "Iran yamye itekera umutwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’isi yose kuva mu myaka 47 ishize. Gusa ayo basekesha baraza kuyariza."

Yongeyeho kandi ko yasomye igisubizo cyose ingirwa muhagararizi wa Iran yanditse. Mu magambo ye yagize ati:"Nasomye igisubizo cyatanzwe n’ingirwamuhagararizi wa Iran. Sinabikunze na gato! Ni ibintu tudasobora kwihanganira."

Washington yoherereje Tehiran umushinga w’amasezerano y’amahoro ugizwe n’amapaji 14 mu ntangiriro z’icyumeru gishize. Ibyo Amerika ysabaga harimo guhagarika intambara, ibijyanye n’umutekano wo mu mazi, ifungurwa ry’umuhora wa Hormuz ndetse n’ihagarikwa ry’icurwa ry’ibitwaro kirimbuzi, hakiyongeraho gutanga ubutare bwa Iranium Iran yamaze gutunganya bikekwa ko bwatunganyijwe ku kigero cyo gucurwamo intwaro kirimbuzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Muri bande?



Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa