Mu mahanga
Iran yavuze ko idateze kuva ku izima mu gihe ikigabwaho ibitero
Yanditswe: Tuesday 03, Mar 2026
Ambasaderi wa Iran muri Loni, Ali Bahreini yatangaje ko bazakomeza kwirwanaho mu ntambara bahanganyemo na Israel na Amerika kugeza igihe ibitero igabwaho bizahagarara.
Uyu mugabo yabitangarije i Geneve ku wa 3 Werurwe 2026, ubwo yaganiraga n’abanyamakuru.
Ali Bahreini yavuze ko mu gihe ubushotoranyi ikorerwa butarahagarara, itazahagarika intambara.
Ati “Nihagira ibirindiro byo mu gihugu gituranyi byifashishwa mu kuturasa cyangwa kuvogera ubusugire bw’ibindi bihugu, aho ni ho tuzarasa.”
Aljazeera yanditse ko kugeza ku wa 3 Werurwe 2026 humvikanaga urusaku rw’ibisasu bigwa mu Murwa Mukuru Tehran no mu yindi mijyi.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *