Mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, ingabo zishinzwe kurinda ubutegetsi bwa Iran zizwi nka Islamic Revolutionary Guard Corps zigambye kugaba igitero ku birindiro by’ingabo za leta zunze ubumwe za Amerika mu rwego rwo kwihimura ku gitero Amerika nayo yagabye yagabye hafi y’umujyi wa Bandar Abbas uherereye mu majyepfo ya Iran.
Izi ngabo za Iran zatangaje ko igikorwa icyo ari cyo cyose cy’inyongera cyaturuka kuri Amerika cyangwa abafatanyabikorwa bayo nazo zizabaha igisubizo gikomeye kandi kirenze icyo abantu batekereza.
Aya makuru aje mu gihe umwuka mubi hagati ya Tehran na Washington ukomeje kuzamuka, cyane cyane mu karere k’Uburasirazuba bwo Hagati aho impande zombi zimaze igihe zishinjanya ibikorwa byo guhungabanya umutekano.
Bandar Abbas ni umwe mu mijyi ikomeye ya Iran ku bijyanye n’ubwikorezi bwo mu nyanja no ku bikorwa bya gisirikare, bityo ibikorwa byabereye hafi yaho bikaba byafashwe nk’ikibazo gikomeye n’ubuyobozi bwa Iran.
Kugeza ubu, Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntiziragira icyo zitangaza ku mugaragaro kuri ibi birego bya IRGC. Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko gukomeza guterana amagambo no kugabana ibitero hagati y’impande zombi bishobora gukomeza guteza impungenge ku mutekano w’akarere ndetse no ku bukungu bw’isi, cyane cyane ku bijyanye n’ibikomoka kuri peteroli binyura mu nyanja ya Hormuz.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *