skol
fortebet

Iran yohereje drones zirenga 100 muri Israel nyuma yo kwicirwa abasirikare bakuru

Yanditswe: Friday 13, Jun 2025

featured-image

Sponsored Ad

Iran yagabye igitero gikomeye muri Israel nyuma yo kwicirwa abasirikare bakuru barimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Umuyobozi w’Umutwe w’Ingabo zidasanzwe n’abahanga mu bya nucléaire.

Sponsored Ad

Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei, yatangaje ko Leta ya Israel izahanwa bikomeye n’ingabo z’igihugu cyabo, kandi ngo ibyo Allah (Imana) irabyemera.

Yagize ati "Iyi Leta igomba kwitega igihano gikomeye. Ikiganza gikomeye cy’ingabo za Iran ntabwo kizemera ko ibaho idahanwe, kandi byemerwa na Allah."

Umuvugizi w’Igisirikare cya Israel, Brig Gen. Effie Defrin, yatangaje ko Israel yohereje drones zo mu bwoko bwa Shahed zirenga 100 mu gihugu cyabo, kandi igisirikare kiri kuzikumira.

Defrin yagize ati “Ingabo zose [zirwanira mu kirere] ziri mu kazi kugira ngo zikumire icyahungabanya umutekano. Ibi bitandukanye n’ibyo twari twiteze, turi mu masaha akomeye.”’

Mu gukumira drones za Iran, hari kwifashishwa indege z’intambara nyinshi. Umwe mu basirikare bakuru muri Israel yasobanuriye ikinyamakuru Times of Israel ko biri gukorerwa kure y’imipaka y’igihugu.

Igisirikare cya Jordanie, igihugu gituranye na Israel, cyahanuye drones na misile zanyuze mu kirere cyacyo mu rwego rwo kubungabunga umutekano wacyo.

Ibi byakozwe nyuma y’aho isuzuma rigaragaje ko misile na drones zimwe zishobora kugwa ku butaka bwa Jordanie, zikica cyangwa zigakomeretsa abaturage.

Leta ya Israel yafunze ikirere cyose cy’iki gihugu, amashuri n’ubucuruzi, abaturage basabwa kuguma mu ngo, bitegura kujya mu bwihisho mu gihe babisabwa.

Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’u Bwongereza byoherereje indege z’intambara ziri gufasha Israel gukumira izi drones, ndetse ingabo za Amerika ziri muri Iraq ziryamiye amajanja kuko zifite impungenge ko ibi bitero bishobora kuzigiraho ingaruka.

Ambasaderi ya Amerika muri Israel yasabye abakozi bayo n’imiryango yabo kujya mu bwihisho bwateganyijwe kugeza igihe babonera ibwiriza rishya. Iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kubungabunga umutekano wabo.

Amerika yatangaje ko nta ruhare yagize mu gitero Israel yagabye muri Iran, gusa Iran yo igaragaza ko uko biri kose, Israel ishobora kuba yahawe ubufasha n’iki gihugu gisanzwe kiyishyigikira.

Israel yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege mu kirere cyayo mu rwego rwo kwirinda ingaruka ibi bitero bishobora kugira ku basivili.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa