Isiraheli yishe abasirikare 14 mu gitero yagabye ku birindiro bya Syria
Yanditswe: Monday 09, Apr 2018
Indege za Isiraheli zagabye ibitero ku birindiro by’abanya Syria byitwa T-4 biherereye mu ntara ya Homs, zica abasirikare 14 barimo ingabo za Iran zikomeje gufasha perezida Assad kuguma ku butegetsi bwa Syria.
Nyuma y’amasaha make perezida wa Amerika Donald Trump avuze ko Syria n’abambari bayo barimo Uburusiya na Iran bafite ibiciro biremereye bagomba kwishyura,Isiraeli yahise yohereza indege zirasa ibisasu ku birindiro by’aba nya Syria zica abantu 14 ndetse ingabo nyinshi za Iran (…)
Indege za Isiraheli zagabye ibitero ku birindiro by’abanya Syria byitwa T-4 biherereye mu ntara ya Homs, zica abasirikare 14 barimo ingabo za Iran zikomeje gufasha perezida Assad kuguma ku butegetsi bwa Syria.
Nyuma y’amasaha make perezida wa Amerika Donald Trump avuze ko Syria n’abambari bayo barimo Uburusiya na Iran bafite ibiciro biremereye bagomba kwishyura,Isiraeli yahise yohereza indege zirasa ibisasu ku birindiro by’aba nya Syria zica abantu 14 ndetse ingabo nyinshi za Iran zikomeje guha umusada Assad zirakomereka cyane.
Nyuma y’aho ingabo za Syria zirwaniye n’inyeshyamba zigakoresha intwaro z’ubumara zatumye abaturage 70 bo mu gace ka Douma bahasiga ubuzima,ibihugu byinshi byo ku isi ndetse na papa Francis bababajwe n’iki gikorwa kigayitse none Isiraeli yahise imisha ibisasu ku ngabo za Syria.
Leta y’Uburusiya yavuze ko abasirikare 2 b’Abanya Israeli bo muri F-15 batatse umugi wa Lebanon barasa ibisasu 8 kuri ibi birindiro gusa 4 byarashwe bitaraturika mu gihe ibyasigaye byaciye mu bice bitandukanye birasa ibirindiro bya T-4.
USA n’Ubufaransa bahakanye ko nta ruhare bagize muri ibi bitero byahitanye bamwe mu basirikare ba Iran.
Israeli nayo yanze kugira icyo ivuga kuri ibi bitero nubwo bivugwa ko yashatse gutera ibirindiro bya Leta ya Syria muri Gashyantare none bikaba byabaye kuri T-4.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *