skol

Isiraheli yongeye kugaba ibitero muri Libani

Yanditswe: Tuesday 09, Dec 2025

featured-image

Ingabo za Isiraheli zagabye ibitero by’indege mu Majyepfo ya Libani bisenya ibikorwa remezo n’amazu nkuko ibitanganzamakuru bya Leta ya Libani byabitangaje.

Ibyo bitero byo mu kirere by’ingabo za Isiraheli byagabwe ku mugoroba wo ku wa 08 Ukuboza, ku musozi wa Safi mu Mujyi wa Jbaa ndetse no muri Azza na Rumini Arki.

Nubwo nta makuru aratangazwa ku bapfuye cyangwa abakomeretse Isiraheli yatangaje ko ingabo zayo zagabye ibitero mu bice bifitanye isano na Hezbollah, harimo n’ikigo gikorerwamo imyitozo gikoreshwa n’umutwe wihariye wa Radwan Force.

Isiraheli yavuze ko n’ahatunganyirizwa ibisasu henshi hari mu harashwe.

Ibyo bitero bibaye hashize iminsi mike ibihugu byombi byohereje intumwa zirimo abasivili na Komite ya gisirikare ishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’agahenge n’intambwe igana ku mahoro arambye yasabwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize Perezida wa Libani, Joseph Aoun, yavuze ko igihugu cye cyahisemo inzira y’ibiganiro na Isiraheli kandi ibyo biganiro bigamije guhagarika ibitero byayo mu gihugu cye.

Amaserano yo guhagarika imirwano hagati y’impande zombi yasinywe mu 2024, agizwemo uruhare na Amerika ariko raporo Umuryango w’Abibumbye yasohotse mu kwezi gushize, yagaragaje ko kuva yasinywa nibura abasivili 127, barimo n’abana bamaze kwicirwa muri Libani.

Umwuka mubi warushijeho gukara mu cyumweru gishize ubwo Isiraheli yagabaga ibitero mu bice by’Amajyepfo ya Beirut, ikica abayobozi ba Hezbollah barimo na Haytham Ali Tabtabai.

Isiraheli ishinja Libani guha umwanya uwo mutwe wa Hezbollah no kutagira icyo ikora ngo irekure intwaro, nubwo Libani ibihakana.

Ku ruhande rwa Hezbollah, uwo mutwe uvuga ko utazigera ishyira intwaro hasi mu gihe Isiraheli ikomeza kugaba ibitero ku butaka bwa Libani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa