Israel igiye gutangirwa kwinjiza mu ngabo Abayahudi baba mu mahanga
Yanditswe: Friday 22, Aug 2025
Kubera ibibazo by’abasirikare bake ikomeje guhura na byo, Israel yisunze uburyo bwo kwinjiza mu ngabo Abayahudi baba mu mahanga cyane cyane mu Bufaransa no muri Amerika.
Ni uburyo buzafasha iki gihugu kimaze imyaka hafi ibiri kiri mu ntambara zitandukanye zishingiye ku kurandura umutwe wa Hamas muri Gaza, kubona abasirikare bahagije.
Israel ishaka kumvisha Abayahudi bari hagati y’imyaka 18 na 25 baba mu mahanga ko baharanira ubusugire bw’iki gihugu cyo mu Burasirazuba bwo Hagati.
Intego ni uko byibuze Israel yajya yinjiza mu ngabo Abayahudi 700 baba mu mahanga buri mwaka kugira ngo irebe uko yaziba icyuho cy’abasirikare barenga ibihumbi 12 bakenewe.
Abakorerabushake b’abanyamahanga badafite ubwenegihugu bwa Israel, bazajya bashyirwa mu nkeragutabara no gukora mu yindi mirimo yunganira iya gisirikare, icyakora ntabwo bo bazajya bashyirwa mu bagomba kujya ku rugamba.
Nubwo Minisitiri w’Intebe wa Israel aherutse gutangaza ko bagiye gukaza ibitero mu Mujyi wa Gaza bizatuma bawugenzura wose bitarenze ku wa 7 Ukwakira 2025, abasirikare be bagenda bagabanyuka umunsi ku wundi.
Mu guhangana n’iki kibazo, IDF iherutse gushyiriraho amahirwe abatorotse igisirikare, kugaruka badahanwe mu gihe bemeye gushyira umukono ku masezerano yemera ko bazamara imyaka itanu.
Kuri iyi nshuro n’Abayahudi bihebeye inyigisho za Kiyahudi bazwi nka ‘Ultra-Orthodox Jews’ na bo bagomba kujya mu gisirikare nubwo bari barasonewe mu myaka myinshi ishize.
Bumvaga ko kuba bamara igihe kinini basoma inyandiko z’inyigisho za Kiyahudi zizwi nka Torah, ari ukurinda ubusugire bw’igihugu nk’uko biba bimeze ku musirikare.
Israel yari yaremeye ko basonerwa hagamijwe kubungabunga iyo myemerere yabo no kwirinda amakimbirane yaturuka ku kubahatira kujya mu gisirikare.
Muri Kamena 2024 ni bwo Urukiko rw’Ikirenga rwa Israel rwakuyeho ubwo busonerwe, hemezwa ko bagomba kujya mu gisirikare.
Habarurwaga abarenga ibihumbi 70 bagomba kujya mu gisirikare icyakora mu barenga ibihumbi 10 bahamagajwe abangana na 2% ni bo bitabye.
Umwe mu basirikare bahoze batwara kajugujugu ya gisirikare witwa Guy Poran, yanenze Israel agaragaza ko nubwo bose bemeranya no guhashya uwabagabyeho igitero ariko “ibi byahindutse kwihorera no kwigarurira Gaza.”
Ati “Abanya-Israel twese twamaze kumenya ko iyi ntambara itagamije umutekano ahubwo ishingiye ku mpamvu za politiki.”
Mu myaka ibiri Israel imaze mu ntambara abasiririkare barenga 900 bamaze kuyigwamo ndetse abarenga ibihumbi 18 barakomeretse, abandi bahura n’ihungabana rikomeye mu gihe abandi 50 bamaze kwiyahura.
IDF kandi igaragaza ko hari abarenga ibihumbi 14 batorotse igisirikare.
Kugira ngo Israel yigarurire Umujyi wa Gaza isabwa kuba ifite inkeragutabara zirenga ibihumbi 100 ndetse abarenga ibihumbi 60 barahamagajwe.
Aba ni ba bantu baza gutanga umusanzu aho bakenewe, basoza akazi kabo bakisubirira mu buzima busanzwe nubwo benshi muri bo na bo bagaragaza ko barambiwe.
Mu bushakashatsi bwakozwe na Hebrew University bwagaragaje ko inkeragutabara zingana na 36% batakirajwe ishinga no kujya gutanga umusanzu ku ikotaniro. 47% bagaragaje ko batishimiye uburyo igihugu cyabo cyitwaye mu ntambara.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *