skol

Israel ishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran

Yanditswe: Wednesday 01, Oct 2025

featured-image

Igisirikare cya Israel gishobora kongera kugaba ibitero muri Iran nyuma y’uko ibi bihugu byombi bikozanyijeho mu ntambara yamaze iminsi 12.

Umwe mu bayobozi bakuru mu Ngabo za Israel yabwiye ikinyamakuru Maariv ko biteguye bishoboka cyane ko Israel ishobora kugaba igitero kuri Iran.

Ati "Turi kugenzura uko ibintu biri kugenda mu Burasirazuba bwo Hagati ndetse no muri Iran ndetse turi kwitegura ibintu bitandukanye, kimwe muri byo kikaba ko dushobora kongera gukenera kugaba ibitero muri Iran."

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko "Iran yashegeshwe n’ibitero bya Israel. Izi neza ibyangijwe n’ibyo bitero. Yumva neza ibisobanuro by’imbaraga z’igisirikare cya Israel."

Icyakora ku ruhande rwa Iran, na bo bavuga ko mu gihe Israel yakongera kubagabaho ibitero, ibintu byahinduka bibi kurushaho.

Mohsen Rezaei wahoze mu ngabo z’icyo gihugu, yavugiye kuri televiziyo ko Israel yahagaritse intambara kuko mu mezi abiri gusa, yari kuba yasenyutse yose. Ati "Iyo intambara imara amezi abiri gusa, nta kintu kiba gisigaye muri Israel."

Uyu mugabo kandi yavuze ko Israel iramutse yongeye kugaba ibitero kuri Iran, bishobora no gutuma Iran ihangana na Amerika mu gihe yaba iyishyigikiye kandi ngo ntiyakwemera agahenge katuma Israel yongera kwisuganya mu gihe cy’intambara.

Israel ishobora kongera kugaba ibitero kuri Iran

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa