Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yatangaje ko umutwe wa Hamas wabashyikirije imbohe yabo ya nyuma, gusa agaragaza ko igihugu cye kigiye gushyira imbaraga mu kuwambura intwaro ndetse no kuwukura mu gace ka Gaza wigururiye.
Ibi yabitangaje ku wa 27 Mutarama 2026, ubwo uyu mutwe washyikirizaga iki gihugu imbohe ya nyuma wari warashimuse.
Netanyahu yavuze ko intego ebyiri zisigaye z’ingenzi kuri Israel ari ukwambura Hamas intwaro ndetse no kuyikura muri Gaza kugira ngo ibikorwa byo kuvugurura aka gace ko muri Palestine kazahajwe n’intambara bitangire.
Netanyahu yavuze ko Israel itazigera yemera ko Leta ya Palestine yemerwa nk’igihugu cyigenga kandi gishobora kugenzura Gaza.
Yashimangiye ko Israel izakomeza kugenzura Gaza nubwo ibihugu byinshi bikomeye ku Isi byemeye Palestine nka Leta yigenga kandi ishobora kugenzura aka gace.
Iyi mbohe ya nyuma ya Israel yarekuwe binyuze mu masezerano yo guhagarika imirwano hagati y’iki gihugu n’umutwe wa Hamas yatangiye kubahirizwa ku wa 10 Ukwakira 2025.
Ni amasezerano yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, binyuze muri gahunda ya Perezida wa Amerika, Donald Trump, igizwe n’ingingo 20, zirimo guhagarika imirwano vuba, guhererekanya imfungwa n’imbohe, kurambika intwaro kw’abarwanyi ba Hamas, gushyira muri Gaza ubuyobozi butagira uruhande bubogamiyeho, koherezayo ingabo z’amahanga no kubaka ubukungu bwaho.
Netanyahu yabwiye abanyamakuru ko igisigaye ari ugukurikiza ingingo zigiye aya masezerano.
Ati “Ubu tugiye gushyira imbaraga mu kurangiza ingingo ebyiri zari zisigaye zirimo kwambura intwaro Hamas, kuzikura muri Gaza ndetse no gusenya indake zubatswe n’uyu mutwe muri aka gace.”
Yakomeje agira ati “Ibyo bishobora gukorwa binyuze mu nzira zoroshye cyangwa izikomeye gusa uko byagenda kose bizakorwa.”
Yagaragaje ko ibikorwa byo kuvugurura Gaza bidashobora gukorwa mu gihe intwaro zose ziri muri aka gace zitabanza gukurwamo.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *