Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko cyiteguye kwica uwasimbuye uwari Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran, Ayatollah Ali Khamenei uherutse kwicwa n’iki gisirikare ku bufatanye na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Khamenei ndetse n’abandi bayobozi bahoze bayobora Iran biciwe mu bitero Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel byagabye kuri iki gihugu ku wa 28 Gashyantare 2026.
Nyuma y’icyumweru ibyo bitero bibayeho, kuri uyu wa Mbere nibwo Inama y’Inararibonye muri Iran yatangaje ko Motjaba Khamenei yatorewe gusimbura se, agirwa Umuyobozi w’Ikirenga wa Iran.
Mbere y’uko icyo cyemezo gitangazwa, ubuyobozi bw’Igisirikare cya Israel bwatangaje ko uri buze gutorerwa kuyobora iki gihugu nawe azahita yicwa.
Ati “Israel izakomeza guhiga umuntu wese uzagirwa Umuyobozi w’ikirenga wa Iran ndetse n’uzagira uruhare mu kumuhitamo.”
Kuva tariki ya 28 Gashyantare 2026, ingabo za Amerika na Israel ziri mu ntambara na Iran. Buri ruhande ruvuga ko ruri kwangiza bikomeye ibirindiro by’urwo bihanganye.
Iran iri kurasa muri Israel no ku bihugu byo mu Burasirazuba bwo Hagati birimo ibirindiro by’ingabo za Amerika nka Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE), Arabie Saoudite, Qatar, Bahrain, Koweit, Syria na Iraq.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *