Abasirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye mu Majyepfo ya Liban (UNIFIL) bashinje Israel kubarasa, bavuga ko iki gihugu gikomeje imyitwarire idakwiye, ibyo Israel yemeye gusa ivuga ko habayeho kwibeshya kubera ikirere kibi.
Ku wa 16 Ugushyingo 2025, nibwo Loni yashyize hanze itangazo ivuga ko izi ngabo zayo zarashweho na Israel.
Izi ngabo za Loni zavuze ko Ingabo za Israel zazirasheho zikoresheje ibifaru byo mu bwoko bwa ‘Merkava Mark III’.
Iri tangazo rivuga ko “Twongeye gusaba ingabo za Israel kureka ibikorwa byose bishobora guteza umutekano muke, cyane cyane ibikorerwa hafi y’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwo kugarura amahoro hagati ya Israel na Liban.”
Izi ngabo zivuga ko ibyabaye ari ukurenga ku masezerano yo guhagarika intambara hagati ya Israel na Liban yo mu 2006, ndetse zemeza ko atari ubwa mbere Israel ikora igikorwa nk’iki.
Ku rundi ruhande, Israel yo yavuze ko abasirikare bayo koko barashe amasasu, ariko batagamije kwibasira abasirikare ba Loni, ahubwo bari bikanze abanzi babiri mu gace ka El Hamames.
Nyuma y’iperereza ryakozwe, byaje kugaragara ko abo bantu babonywe n’abasirikare ba Israel bari abasirikare babiri bari mu butumwa bwa Loni, ariko bakeka ko ari abanzi bitewe n’igihu.
Ku ruhande rwa Liban, yashinje Israel kuvogera ubusugire bwayo no guteza umutekano muke.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *