skol

Israel yarashe muri Liban, hapfa abarimo umuyobozi ukomeye wa Hezbollah

Yanditswe: Sunday 22, Feb 2026

featured-image

Abantu 10 barimo n’umuyobozi ukomeye mu mutwe wa Hezbollah baguye mu bitero Igisirikare cya Israel cyagabye mu Majyepfo n’Uburasirazuba bwa Liban, ndetse abandi bantu 50 bakomeretse.

Reuters yatangaje ko ibyo bitero byagabwe ku wa Gatanu ku itariki 20 Gashyantare 2026 ku birindiro by’umutwe wa Hezbollah mu gace ka Baalbek ndetse mu Majyepfo ya Liban mu gace ka Ain al-Hilweh.

Igisirikare cya Israel (IDF) cyatangaje ko ibitero bya mbere byagabwe ku bigo bitatu by’ubuyobozi bwa Hezbollah yari imaze iminsi yisuganya ngo itegure kugaba ibitero bya missile kuri Israel.

Itangazo icyo gisirikare cyashyize hanze ku itariki 21 Gashyantare ryagize riti “Twakuyeho burundu ahantu hatatu hatandukanye umutwe w’iterabwoba wa Hezbollah wateguriraga ibisasu bya missile ushaka kubaka ubushobozi bwawo no gutegura ibitero kuri Israel.”

Umutwe wa Hezbollah na wo wemeje ko abarwanyi bawo umunani bishwe bagerageza guhangana n’ibyo bitero, barimo n’umwe mu bayobozi bawo witwa Hussein Mohammad Yaghi.

Ibi bitero bibaye mu gihe Israel na Hezbollah byari byagiranye amasezerano y’agahenge mu 2024, yegezweho bigizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agamije guhagarika imirwano yari imaze umwaka urenga hagati y’impande zombi.

Gusa kuva ayo masezerano yasinywa, Israel na Hezbollah byakomeje gushinjanya kutubahiriza ibiyakubiyemo.

Igisirikare cya Israel kandi cyatangaje ko cyagabye ikindi gitero mu Majyepfo ya Liban, cyibasiye ikigo cy’ubuyobozi bw’umutwe wa Hamas mu gace ka Ain al-Hilweh hafi y’inkambi icumbikiye impunzi z’Abanye-Palestine hafi y’Umujyi wa Sidon.

Gusa, Hamas yamaganye ayo makuru, ivuga ko ahibasiwe atari ku birindiro byayo, ahubwo ari ahakoreraga urwego rushinzwe umutekano w’iyo nkambi.

Perezida wa Liban, Joseph Aoun, yamaganye ibyo bitero bya Israel agaragaza ko ari “igikorwa gishya cyo guhonyora ubusugire bwa Liban no kurenga ku mategeko mpuzamahanga.”

Yasabye ibihugu bishyigikiye amahoro mu Karere na Leta Zunze Ubumwe za Amerika “gushyira igitutu kuri Israel kugira ngo ihagarike ibyo bitero mu rwego rwo kwirinda ko ibintu byakongera gukomera.”

Impuguke zigaragaza ko Liban isanzwe ihanganye n’ibibazo bikomeye by’ubukungu n’ibya politiki, ku buryo kongera kwisanga ihanganye n’ingaruka z’ibitero Israel igaba kuri Hezbollah na Hamas byayishegesha kurushaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa