skol

Israel yasabwe korohereza imodoka zitwara ibiribwa bijyanwa muri Gaza

Yanditswe: Monday 04, Aug 2025

featured-image

Umuvugizi w’Umuryango w’Abibumbye, Olga Cherevko, yatangaje ko habayeho ibyago bikomeye muri Gaza, aho imodoka zitwara imfashanyo za Loni ziri guhura n’imbogamizi zikomeye zo kugeza inkunga muri ibyo bice, bikaba bikomeje gutuma abaturage bicwa n’inzara.

Mu kiganiro cyatambutse ku wa Gatandatu kuri RT, Olga Cherevko yasobanuye ko ingabo za Israel ziri kubangamira itangwa ry’ibiribwa, mu gihe imirire mibi n’inzara bikomeje kwiyongera muri Gaza.

Olga Cherevko yasobanuye uburyo imodoka zitwaye imfashanyo zimara amasaha menshi kuri za bariyeri zigenzurwa na Israel, ibishobora kugira ingaruka ku baturage baba bategereje ko imfashanyo zibageraho.

Ati “Imodoka imwe imara amasaha 18 iva Deir al-Balah ijya Kerem Shalom – intera ya kilometero 24 gusa. Baduha inzira zidafite umutekano, inzira zigoye kunyuramo kandi zifite ubucucike bukabije.”

Yasobanuye ko mu minsi yashize, Umuryango w’Abibumbye wari ufite uburenganzira busesuye bwo gutanga imfashanyo ku buryo bwihuse kuko imodoka zitwaye imfashanyo zoroherezwaga gutambuka.

Ati “Twashoboraga gutanga imodoka nyinshi zitwaye imfashanyo ku munsi. Nta gihe twamaraga dutegereje, nta byemezo cyangwa uruhushya rwari rukenewe mbere yo kugenda. Ubu ibyo byose birahari, kandi ni imbogamizi ikomeye cyane.”

Yatanze impuruza ko Gaza iri mu bibazo bikomeye by’inzara kandi ko ubuzima bw’abantu barenga miliyoni ebyiri buri mu kaga.

Yavuze ko mu gihe nta gikozwe vuba ngo ibikorwa by’ubutabazi byoroherezwe, muri Gaza hashobora kuba akaga gakomeye gashingiye ku buryo abaturage bicwa n’inzara.

Loni iheruka kwemeza ko Gaza imaze kugira ibimenyetso bibiri muri bitatu biba bikenewe ngo hemezwe inzara mu gace runaka nk’icyorezo.

Imibare igaragaza ko guhera muri Mata 2025, abana 20.000 bamaze kwitabwaho kubera ibibazo by’imirire mibi naho 16 bapfuye kubera ibibazo by’inzara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa