skol

Israel yashimagije umusirikare wayo baciye ukuboko n’amaguru yombi ku rugamba

Yanditswe: Wednesday 15, Oct 2025

featured-image

Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yashimiye ku mugaragaro umusirikare witwa Ari Spitz, wakomerekeye bikomeye mu ntambara iri kubera muri Gaza, aho yatakaje amaguru yombi n’ikiganza kimwe.

Ibi yabivugiye mu muhango wabereye i Yeruzalemu ku wa mbere, aho Netanyahu yamushimiye amwita “intwari nyakuri y’igihugu” ndetse ko ari “umwuka w’Igihugu cya Israel”.

Uyu muhango wabereye imbere y’abayobozi bakuru ba Leta n’abasirikare bo mu ngabo za Israel (IDF), aho Netanyahu yagaragaje ko yanyuzwe cyane n’ubutwari bwa Ari, wari wicaye mu kagare k’abafite ubumuga ariko agaragaza isura y’ibyishimo.

Mu magambo ye, Netanyahu yagize ati: “Ari, uri intwari ya Israel. Uhagarariye ubuzima bwacu, ishyaka ryacu n’umutima wacu. Warakoze ku bw’ubutwari n’urukundo werekanye. Uyu munsi wanyubatse umutima cyane.”

Ari Spitz yari umusirikare mu mutwe w’ingabo zidasanzwe za Golani Brigade, umwe mu mitwe ikomeye mu ngabo za Israel. Yakomeretse muri Mutarama 2024, ubwo ingabo za Israel zari ziri mu bikorwa byo guhangana n’umutwe wa Hamas muri Gaza, mu gace ka Khan Younis.

Mu gihe cy’igitero gikomeye, Ari yagerageje gukiza bagenzi be bari barashwe, maze igisasu cy’indege cyaturikira hafi ye gituma atakaza amaguru n’ukuboko kumwe.

Nyuma y’amezi menshi ari mu bitaro bya Tel Hashomer, Ari yagaragaje umutima ukomeye wo kurwana ku buzima bwe. Abaganga bavuze ko yahabwaga icyizere gike cyo kubaho, ariko ararokoka ndetse ubu yiga gukoresha prothèses.

Netanyahu yagaragaje ko Leta ye izakomeza kumufasha mu rugendo rwo gukira no gusubira mu buzima busanzwe, avuga ati “Ubutwari bwawe ni isomo ku gihugu cyose. Tuzaguherekeza mu rugendo rwawe rwo gukira, kandi igihugu kizahora cyibuka ibyo wakoze.”

Amateka y’uyu musirikare w’imyaka 26 agaragaza ko ari Umunya-Israel ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wari waraje muri Israel nk’umusore wiyemeje gukorera igihugu cya sekuruza. Yakoze imyitozo ikomeye mu ngabo za Golani, akundwa na bagenzi be kubera akanyamuneza n’umutima wo gufasha abandi agira.

Kuri uyu munsi w’ishimwe, Netanyahu yashimangiye ko Ari ari ishusho y’ukuntu Israel ikomera mu bihe bikomeye. Ati: “Ari ni ishusho y’umwuka wa Israel wo guhangana, gukunda igihugu, no kwiyumvamo ishema n’icyizere. Ni intwari izahora mu mateka yacu.”

Ubwo butumwa bwa Netanyahu bwanyuze ku mbuga nkoranyambaga, bwakiriwe n’amagambo y’ishimwe menshi, bamwe bavuga ko Ari ari “umugabo wagaragaje igisobanuro nyacyo cy’ubutwari”, abandi bavuga ko “uyu munsi yahindutse ishusho y’ukuri y’ubuzima bwa gisirikare bwa Israel.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa