Israel yashinje u Bufaransa gukongeza urwango mu Bayahudi
Yanditswe: Thursday 21, Aug 2025
Minisitiri w’Intebe w’Israel, Benjamin Netanyahu, yashinje Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, gukongeza urwango rugirirwa Abayahudi kubera gahunda yimirije imbere yo kwemera Leta ya Palestine.
Netanyahu yavuze ko urwango ku Bayahudi rwiyongereye mu Bufaransa nyuma y’itangazo Macron yatangaje mu kwezi gushize avuga ko mu Nteko Rusange ya Loni igiye kubera i New York azatangaza ko Palestine ikwiye kwigenga.
Mu ibaruwa yandikiye Macron, yabonywe na AFP ku wa 19 Kanama 2025, Netanyahu yagize ati “Guhamagarira ishingwa rya Leta ya Palestine ni ukongera ikibatsi ku bijyanye n’urwango abantu bagirira Abayahudi. Si dipolomasi, ni ukubogamira ku ruhande rumwe. Ni ugutera ingabo mu bitugu Hamas bigatuma ikomeza kwinangira ku kurekura abaturage yashimuse, bigatera imbaraga ababangamira Abayahudi bo mu Bufaransa.”
Netanyahu kandi yasabye Macron kurwanya urwango ku Bayahudi rukomeje gufata indi ntera mu Bufaransa. Arakomeza ati “Nimusimbuze ubushake buke bwanyu ibikorwa bifatika, mureke guheza inguni ahubwo mukemure ikibazo.”
Ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, byavuze ko ibyo birego ari ukuvanga amasaka n’amasakaramentu no kuyobya abantu, ishimangira ko u Bufaransa buzahora burinda abaturage babwo b’Abayahudi.
Ibiro bya Macron byongeyeho ko ibyo Netanyahu yavuze ari ibinyoma ndetse ko ibyo u Bufaransa bwiteguye kubisubiza mu buryo bukwiriye.
Macron yakunze kunenga Israel ku bitero simusiga ikomeje kugaba muri Gaza. Macron yarushijeho kwamagana Israel ubwo ab’i Tel Aviv batangazaga ko bagiye gukaza ibitero mu Mujyi wa Gaza bizasiga bawugenzura burundu.
Abinyujije kuri X ku wa 20 Kanama 2023 yavuze ko icyo gikorwa “gishobora gutuma habaho akaga ku baturage b’impande zombi, kigahindura Akarere k’Uburasirazuba bwo Hagati isibaniro ry’imirwano.
Macron yongeye gusaba ko intambara yahagarara burundu, yongeye gusaba agahenge ka burundu, kurekura imfungwa no kohereza inkunga itubutse yihutirwa muri Gaza.
Israel ikomeje kotswa igitutu n’amahanga kubera intambara imaze guhitana abarenga 62.000 bo muri Palestine. Iki gihugu kandi gishinjwa gukumira inkunga zijyanwa muri Gaza ikemeza ko ari Hamas ibigiramo uruhare.
Ku wa 19 Kanama 2025 Loni yatangaje ko inkunga nke cyane ari yo Israel yemera kwinjira muri Gaza, ikaba agatonyanga mu nyanja ugereranyije n’abaturage bari kwicwa n’inzara muri iki gice cyazahajwe n’intambara.

Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *